Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Urubyiruko, Bamporiki Edouard yakoze mu nganzo maze asingiza umugore we bamaranye imyaka hafi icumi.
Abakurikirana uyu mugabo ku mbuga nkoranyambaga ze, bazi ko ari umugabo ukunda gukoresha amagambo y'ikinyarwanda kizimije(ubuvangazo) cyane ko ari n'umuhanzi mu buzima busanzwe akaba n'umukinnyi wa mafilime(akina mu ikinamico Urunana yitwa Kideyo).
Abinyujije kuri WhatsApp Status, uyu mugabo yifashishije amagambo ye nk'umusizi yasingije umugore we cyane.
Ati'Umugabekazi Nyirumutuzo, umwiza umusinga asingiza. Uwingabire zihagije. Rama Undamire rwunguko. Arabatashya.'
Muri 2012 nibwo Bamporiki Edouard yashakanye n'umugore we Uwingabire Marie Claudine bahuye muri 2010.
Muri 2017 Bamporiki n'umugore we bari mu banyeshuri 147 bahawe impamyabumenyi z'ikiciro cya gatatu cya kaminuza(muri ULK). Bamporiki yasoje icyiciro cya gatatu mu mategeko mpuzamahanga (International Public Law).
Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/bamporiki-edouard-yakoze-mu-nganzo-asingiza-umugore-we