AS Kigali na Marines zayoboye amatsinda yo gushaka igikombe cya shampiyona #rwanda #RwOT

Ikipe ya Musanze FC yabonye amanota atatu y'umunsi wa gatandatu wa shampiyona itsinze AS Kigali ibitego 2-1 mu mukino wo mu itsinda rya C waberaga ku kibuga cya Mumena ku gicamunsi cy'iki Cyumweru.

Uku gutsinda kwa Musanze FC ntacyo kwayimariye kuko yagiye mu makipe umunani y'inyuma kuko yari kuzamuka iyo Police FC itsindwa gusa yanganyije na Etincelles FC (1-1).

AS Kigali yari isanzwe yarabonye itike iyijyana mu makipe umunani ya mbere yakinnye uyu mukino itari hejuru.Musanze FC niyo yafunguye amazamu ibifashijwemo na Ikechukwu ariko Abubakar Lawal yaje kwishyurira AS Kigali.Musanze yatsindiwe igitego cy'intsinzi na Niyitegeka Idrissa.

Muri iri tsinda Etincelles yanganyije igitego 1-1 na Police FC.Igitego cya Etincelles FC cyatsinzwe na Hassan mu gihe Ndayishimiye Dominique yatsindiye Police FC.

Uko itsinda c ryarangiye:
1.AS Kigali 12pts +5
2.Police FC 10pts +2
3.Musanze 09pts +1
4.Etincelles 04 pts -8

Uko byagenze mu itsinda 𝐃:

Mukura VS 1-2 𝐌𝐚𝐫𝐢𝐧𝐞𝐬 𝐅𝐂

Abatsinze ibitego:[Munezero D. 53'|| Hakizimana F. 73', Mugenzi B 83']

Espoir FC 1-1 Sunrise FC

Abatsinze ibitego:[I.Akor 79'|| A. Kizza 87']

Urutonde

1.Marines 13pts +3
2.Espoir 10pts +1
3.Sunrise 08pts +1
4.Mukura 02 pts -6Source : http://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/as-kigali-na-marines-zayoboye-amatsinda-yo-gushaka-igikombe-cya-shampiyona

Post a Comment

0 Comments