Amajyepfo: Imirenge yashyizwe muri Guma mu Rugo irasaba gukurwamo -

webrwanda
0

Tariki ya 6 Mata 2021 ni bwo Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC) yasohoye urutonde rw’imirenge yo muri tumwe mu turere tw’Intara y’Amajyepfo ijya muri Gahunda ya Guma mu rugo, guhera ku wa Gatatu tariki 7 Mata 2021.

Iyo mirenge ni uwa Ruhashya na Rwaniro mu Karere ka Huye, Umurenge wa Gikonko, Kansi na Mamba mu Karere ka Gisagara n’uwa Ruramba mu Karere ka Nyaruguru.

Ikindi abashyizwe muri guma mu rugo bagenderaho basaba kuvanwamo ni uko ibyumweru bitatu bari bahawe byamaze kurangira.

Ibyumweru bitatu iyo mirenge yari yahawe yo kuguma mu rugo mu rwego rwo kwirinda ikwirakwizwa ry’icyorezo cya Covid 19 byarangiye tariki ya 28 Mata 2021.

Karemera Anatole ati “Twebwe twategereje ko batuvana muri guma mu rugo ariko twarahebye, kandi ibyumweru bitatu baduhaye byararangiye. Icyifuzo ni uko badukura muri guma mu rugo kuko nta bantu benshi bakigaragara banduye inaha iwacu.”

Bamwe mu bari barwaye Covid-19 bo mu mirenge imaze igihe muri guma mu rugo, bavuga ko bakoze ibishoboka byose bashyira mu ngiro amabwiriza yose kugira ngo birinde gukwirakwiza mu bandi Covid-19.

Umwe ati “Nagumye mu cyumba cyanjye, umuryango wanjye wakomeje kunyitaho kandi twirinda guhura kugira ngo ntagira abo nanduza.”

Icyifuzo bahurizaho bose ni ugusaba inzego zibishinzwe kubakura muri guma mu rugo, bakongera gusubira mu mirimo yabo kuko igihe bamaze badakora byabateye ubukene.

By’umwihariko abakorera ubucuruzi mu isoko rya kijyambere rya Huye barasaba ko bakongera gukomorerwa bagacuruza.

Muhire Innocent ucuruza imyenda ati “Bakwiye kutureka tukongera gucuruza kuko imibare ya Minisiteri y’Ubuzima imaze igihe yerekana ko nta bwandu bwinshi bukiri muri Huye. Badufashe badufungurire kuko ubukene butumereye nabi.”

Ukuriye ishami rishinzwe kurwanya ibyorezo mu Kigo cy’Igihugu cy’Ubuzima, RBC, Dr Edson Rwagasore, yabwiye RBA ko mu bipimo bikomeje gufatwa mu bice by’Intara y’Amajyepfo, bigaragaza ko hari igabanuka ry’ubwandu bw’icyorezo cya Covid 19.

Ibi ngo biratanga icyizere ko isaha n’isaha imirenge iri muri guma mu rugo yakurwamo.

Ati “Ibipimo byafashwe byose nyuma y’iminsi 14 birimo kugenda bigaragaza y’uko nta murenge n’umwe uri hejuru ya 10% kuko imirenge yose iri munsi ya 3%; urumva rero ko biri kuduha icyizere ko n’imyanzuro izafatwa yabakura muri guma mu rugo.”

Hashize iminsi mu Ntara y’Amajyepfo hafatwa ibipimo byibuze bigera kuri 50 muri buri kagari mu rwego rwo kureba agace kugarijwe kurusha ahandi. Kuva iyo gahunda yatangira hafashwe ibipimo bisaga ibihumbi 20.

Umurenge wa Kansi muri Gisagara ni umwe mu yashyizwe muri Guma mu rugo

[email protected]




Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)