Amafoto – Patriots BBC yatsinze umukino wayo wa mbere w'irushanwa rya Basketball Africa League aho yahuraga na Rivers Hoopers yo muri Nigeria. #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu mukino ufungura irushanwa rya Basketball Africa League ririmo kubera mu Rwanda mu nyubako ya Kigali Arena, wahuje ikipe ya Patriots BBC yo mu Rwanda ndetse na GNBC yo muri Madagascal urangiye ikipe ihagaririye u Rwanda yitwaye neza itsinda amanota 83 kuri 60.

Muri uyu mukino waranzwe no kwitwara neza ku ikipe ya Patriots BBC ihagarariye u Rwanda usibye agace ka mbere k'umukino kuko mu minota icumi yari ikagize iyi kipe yatsinzwe amanota 18 ya Hoops Rivers ku manota 17.

Mu gace ka kabiri iyi kipe yatangiye neza urugendo rwayo rwo kwitwara neza muri uyu mukino kuko aka gace karangiye ikipe ya Patriots itsinze amanota 26 ku manota 16, ni ukuvuga ko uduce tubiri tw'uyu mukino twarangiye Patriots BBC ifite amanota 43 kuri 34 ya Hoops Rivers BBC.

Mu tundi duce tubiri twari dusigaye ikipe ya Patriots yakomeje kutuyobora kuko agace ka gatatu yakabonyemo amanota 22 ku manota 10 ya Hoops Rivers, agace ka nyuma ari nako ka kane Patriots BBC yasaruyemo amanota 18 kuri 14, umukino urangira Patriots BBC iwutsinze ku manota 83 kuri 60 ya Hoops Rivers BBC.

Muri uyu mukino umukinnyi Brandon Costner yatowe nk'umukinnyi witwaye neza kurusha abandi, kuko uyu musore ukomoka muri Leta z'Unze Ubumwe z'Amerika waje gukinira Patriots BBC yatsinze amanota 20 atanga imipira ibiri yabyaye amanota anakora rebounds ebyiri mu minota 24 n'amasegonda 46 yamaze mu kibuga.

Umuhanzi Jermaine COLE wo muri USA kuri ubu urimo gukinira Patriots yagaragaye muri uyu mukino, yabashije gukina iminota 17 n'amasegonda 51, muri icyo gihe cyose ari mu kibuga yatsinze amanota atatu anatanga imipira ibiri yabyaye amanota.

Kuri uyu wa mbere tariki 17 Gicurasi 2021 ikipe ya A.S. Douanes izakina na G.S. Pétroliers ku isaha ya saa munani, ku isaha ya cyenda n'igice ikipe ya Zamalek izakina na Ferroviaro de Maputo naho umukino uzasoza uzahuza ikipe ya U.S. Monastir izakina na G.N.B.C.

The post Amafoto â€" Patriots BBC yatsinze umukino wayo wa mbere w'irushanwa rya Basketball Africa League aho yahuraga na Rivers Hoopers yo muri Nigeria. appeared first on RUSHYASHYA.



Source : https://rushyashya.net/amafoto-patriots-bbc-yatsinze-umukino-wayo-wa-mbere-wirushanwa-rya-basketball-africa-league-aho-yahuraga-na-rivers-hoopers-yo-muri-nigeria/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=amafoto-patriots-bbc-yatsinze-umukino-wayo-wa-mbere-wirushanwa-rya-basketball-africa-league-aho-yahuraga-na-rivers-hoopers-yo-muri-nigeria

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)