Ibiro Ntaramakuru by'Abafaransa AFP dukesha aya makuru, bivuga ko byabonye ubusabe bwa bariya banyamategeko kuri iki Cyumweru tariki 09 Gicurasi.
Ngo inyandiko ikubiyemo buriya busabe yatanzwe tariki 06 Gicurasi 2021 bayohereje Urwego IMRCT rwasigaranye imirimo y'Inkiko mpanabyaha z'Umuryango w'Abibumbye.
Umunyamategeko w'Umufaransa, Emmanuel Altit avuga ko batanze kiriya cyifuzo bashingiye kuri raporo za muganga zagaragaje ko Félicien Kabuga adafite ubushobozi bwo kuburana.
Yagize ati 'Gukomeza kumuburanisha ari muri ubwo buzima byaba ari uguhonyora uburenganzira bwa Félicien Kabuga.'
Uyu munyamategeko avuga ko batanze impamvu zihagije zatuma Urukiko ruhagarika kuburanisha Félicien Kabuga.
Avuga kandi ko Félicien Kabuga adafite ubwenge bukoraneza (Mentalement inapte) ku buryo yakwicara akaburanishwa, akavuga ko mu gihe Urukiko rwaba ruteye utwatsi icyifuzo cyabo, bahita basaba ko arekurwa by'agateganyo.
AFP kandi yanavugishije umuhungu wa Kabuga witwa Donatien Nshimyumuremyi, yavuze ko ubuzima bwa se bumeze nabi.
Yagize ati 'Dushobora kwemeza dushize amanga ko haba mu buryo bwo mu mutwe n'umubiri, ntacyo ashobora atari ukuba atabasha kuburana gusa ahubwo no kuba yashyikirana na Avoka.'
Uyu muhungu wa Kabuga, avuga ko uretse indwara za karande se arwaye, anafite indi ndwara ikomeye ijyanye n'imitekerereze ku buryo ndetse yagaragaje ingaruka zayo aho afungiye.
Félicien Kabuga akekwaho kuba ari umwe mu baterankunga b'imena b'umugambi wa Jenoside Yakorewe Abatutsi by'umwihariko mu kugura ibikoresho byakoreshejwe birimo imihoro ndetse n'ishingwa rya RTLM yogeje ikanamamaza ubwicanyi.
UKWEZI.RW