Abashoferi 3 n'umutandiboyi bafashwe bashaka guha abapolisi ruswa harimo n'uwazize iya 1000 FRW #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Aba bose uko ari bane bafashwe kuwa 15 Gicurasi 2021, ubwo berekezaga mu muhanda Kigali â€"Bugesera .

Umwe mu bafashwe yabwiye itangazamakuru ko yatawe muri yombi ubwo yari mu muhanda wa Kigali-Bugesera yerekeza mu Murenge wa Ruhuha, afatwa agerageza guha ruswa y'amafaranga y'u Rwanda 1000 Frw, nyuma yo gusanga adafite ibyangombwa by'ikinyabiziga.

Ati 'Ruswa natanze ni iy'ibyangombwa bitari byuzuye, habaho kwinginga, nsaba imbabazi noneho ndavuga ngo nta wakugurira amazi, ubwo ngura ayo mazi y'amafaranga 1000 Frw aba ariyo nzira'.

Yavuze ko kimwe mu byamuteye gutanga ruswa ari ikinyabiziga yari atwaye cyari gifite amapine abiri ashaje kandi asabwa kuyasimbuza, ahitamo gutanga ruswa kugira ngo bamwemerere akomeze akazi.

Undi wafashwe akekwaho gutanga ruswa, asanzwe atuye mu murenge wa Nyamata mu Karere ka Bugesera. Atwara imodoka yo mu bwoko bwa Mini bus. Yari atwaye abagenzi afatwa agerageza gutanga ruswa y'amafaranga 5000 Frw nyuma yo gusanga adafite icyangombwa kigaragaza uko ikinyabiziga cye cyujuje ubuziranenge.

Ati ' Nari mvuye Nyamata nyura ku bapolisi nerekeza i Nyanza mu Karere ka Kicukiro, ndagaruka nibwo umupolisi yampagaritse ambaza icyangombwa cy'uko imodoka yujuje ubuziranenge (controle technique) asanga ntacyo mfite. Arambwira ngo barakwandikira, ndamwinginga. Byari ibihumbi bitanu nagombaga gushyira mu modoka nka lisansi ngo ndebe ko ubuzima bwakwicuma'.

Umuvugizi wa Polisi y'Igihugu, CP John Bosco Kabera, yavuze ko abashoferi batwara ibinyabiziga bidafite ibyangombwa, bakwiye kujya babisobanura kandi bakemera kubihanirwa mu gihe baguye mu makosa.

Ati 'Ubundi iyo wiyemeje kujya mu muhanda udafite amapine nkuko amategeko abisaba cyangwa udafite icyemezo cy'ubuziranenge, ukwiye kuba uzi y'uko Polisi niguhagarika uri bubisobanure, abapolisi baguhana ukabyemera.'

CP Kabera yasabye abashoferi kujya bubahiriza ibisabwa byose byo gutwara ibinyabiziga kandi bakagenda mu muhanda neza.

Ati 'Abashoferi baragirwa inama y'uko bagomba gutwara ikinyabiziga bafite uruhushya rwo kugitwara, bagomba gutwara ikinyabiziga cyujuje ubuziranenge, ikinyabiziga kigomba kuba gifite ibyangombwa byose, bagomba kugenda neza mu muhanda.'

Aba nibaramuka bahamijwe iki cyaha bazahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu ariko kitarenze imyaka irindwi n'ihazabu y'amafaranga y'u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri eshatu kugeza kuri eshanu z'agaciro k'indonke yatanzwe.

IGIHE



Source : http://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/umutekano/article/abashoferi-3-n-umutandiboyi-bafashwe-bashaka-guha-abapolisi-ruswa-harimo-n

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)