Umusore yirwaje umutima ageze mu muhanda rwagati kugira ngo atungure umukunzi we amwambike impeta [AMAFOTO] #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu gihugu cya Uganda no hirya no hino ku isi,abantu bakomeje gukora udushya mu gutungura abakunzi babo babambika impeta aho bamwe bashyira ubuzima bwabo mu kaga kugira ngo babakore ku mitima.

Bamwe bahitamo guterera ivi mu mazi,ku bibuga by'umupira,ku masumo,cyangwa ku mihanda ahari abantu benshi kugira ngo bababere abahamya b'urukundo rwabo.

Nkuko amafoto yagiye hanze ku mbuga nkoranyambaga yabitangaje,umusore witwa David Katongole wo muri Uganda yakoze aka gashya ku munsi w'ejo ubwo yituraga hasi mu muhanda bigatuma umukunzi we n'abandi bantu bahangayika ko arwaye umutima.

Uyu mukunzi we yahise ahangayika atangira guhamagara abahisi n'abagenzi asaba ubufasha ariko igihe bamaze kumwuzuraho abona uyu musore wari wuzuyeho ivumbi ateye ivi amusaba ko yamubera umugore.Uyu mukobwa yahise amwemerera hanyuma abacuranzi bari hafi aho baramucurangira.






Source : http://umuryango.rw/ubuzima-115/udushya/article/umusore-yirwaje-umutima-ageze-mu-muhanda-rwagati-kugira-ngo-atungure-umukunzi

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)