Ko mumenya ko ihene yibwe ntimumenye ko hinjiye ibiyobyabwenge- Gatabazi abwira abayobozi b' imidugudu, Amafoto #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney yabwiye bamwe mu bayobozi b'Imidugudu mu Karere ka Nyagatare ko badakwiye kuyoberwa ko mu Midugudu yabo hinjiye ibiyobyabwenge kuko nta makuru bajya bayoberwa ngo ndetse n'iyo hibwe ihene babimenya.

Yabivuze mu ruzinduko yagiriye mu Karere ka Nyagatare, akagirana ikiganiro n'abayobozi bo mu nzego z'Ibanze by'umwihariko abayobozi b'Imidugudu.

Muri iki kiganiro yagiranye n'Abayobozi kuva ku rwego rw'Umurenge kugeza ku bayobozi b'Imidugudu mu Mirenge itandatu ikora ku gihugu cya Uganda ahakunze kwinjirira ibiyobyabwenge, basinye amasezerano y'imihigo.

Minisitiri Gatabazi avuga ko ubusanzwe Umuyobozi w'Umudugudu amenya amakuru y'ibintu byose bibera mu Mudugu we bityo ko atari akwiye kuyoberwa ko hari ibiyobyabwenge cyangwa hari utubari dukora muri ibi bihe bya COVID-19.

Yagize ati 'kuko inkoko irabura bakabimenya, ihene ikabura bakabimenya, igitoki baKiba agatanga raporo…Nta mpamvu wavuga ngo hari ibiyobyabwenge, nta mpamvu haba magendu ngo ntibimenyekane.'

Gatabazi avuga ko muri ariya masezerano basinye n'imihigo biyemeje, bemeranyijwe ko umuyobozi w'Umudugudu basanze hacururizwa ibiyobyabwenge atarabitanzeho raporo, azajya avaho.

Muri iki gikorwa cyatangiriye mu Murenge wa Tabagwe, umukuru w'umuryango yasinyanye imihigo n'Umukuru w'Umudugudu na we agahindukira akayisinyana n'Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Akgari ubundi na we akayisinyana n'uw'Umurenge.

Minisitiri Gatabazi avuga ko gusinya imihigo muri ubu buryo, bizabafasha kuyibukiranya ariko ko utazahigura imihigo yahize, azayirwa mu muryango ariko ko kugawa bigomba kujyana no kuvanwa mu nshingano.

Nacyanzi Harriet umwe mu bayobozi b'Imidugudu basinye iyi mihigo, avuga ko basanzwe bafite ingamba zo kurwanya ibiyobyabwenge ariko ko kuva babishyize mu mihigo yanditse bigiye kurushaho kugira imbaraga.

Uyu muyobozi w'Umudugudu witwa Intangarugero, yemeza ibyatangajwe na Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu ko bidashoboka ko Umukuru w'Umudugu yayoberwa ucuruza ibiyobyabwenge mu Mudugudu we.

Yagize ati 'Aba amuzi usibye ko hari abandi babyirengagiza cyangwa ugasanga hari abandi bakorana, akagira akantu amuha agaceceka nk'umuyobozi akamuhishira ariko ubundi ntibiyoberana.'

Mu Karere ka Nyagatare mu mwaka wa 2020, abantu 1 208 bafatiwe mu bikorwa byo kwinjiza no guuruza ibiyobyabwenge na za magendu mu gihe mu mezi atatu ashize, hamaze gufatwa abantu 250 bafatiwe mu bikorwa nka biriya.

Umuyobozi Mukuru wa Polisi y'u Rwanda, IGP Dan Munyuza avuga ko abaturage bose bagomba kumva ko kurwanya ibi bikorwa bibareba kuko umukobwa umwe atukisha bose bityo ko bakwiye kugaragaza ababikora bakabavamo bakajya kubihanirwa cyangwa bakabagumamo ariko bakosowe.

Yagiriye inama abijandika muri ibi bikorwa ko bazabihagarika ku neza cyangwa ku mbaraga kuko inzego zigiye kubihagurukira.



Source : https://impanuro.rw/2021/04/21/ko-mumenya-ko-ihene-yibwe-ntimumenye-ko-hinjiye-ibiyobyabwenge-gatabazi-abwira-abayobozi-b-imidugudu-amafoto/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)