Umuratwa Anitha Miss Supranational yavuze ama... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Aba bakobwa basuye Ingoro Ndangamateka y'Urugamba rwo Guhagarika Jenoside ku gicamunsi cyo ku wa Gatandatu tariki 17 Mata 2021, aho baganirijwe byimbitse uko Jenoside yakorewe Abatutsi yateguwe, ikanashyirwa mu bikorwa n'uko yagaharitswe n'Ingabo zari iza RPA.

Umuratwa Kate Anitha wambitswe ikamba rya Miss Supranational Rwanda 2021, yabwiye INYARWANDA ko gusura Ingoro Ndangamateka y'Urugamba rwo guhagarika Jenoside byari muri gahunda yatangiye yo kumenya u Rwanda birushijeho kugira ngo azabashe kurusobanura neza muri Miss Supranational izabera muri Poland.

Uyu mukobwa yavuze ko biri no muri gahunda yo kumenya byimbitse amateka y'u Rwanda, kuko inshuro imwe cyangwa ebyiri zidahagije ngo umuntu abe amenye u Rwanda.

Umuratwa Anitha yavuze ko yabonye kandi asobanuriwa uburyo Umuryango w'Abibumbye (UN) watereranye Abatutsi bicwaga muri Jenoside yakorewe Abatutsi, ahubwo bagahitamo guhungisha bagenzi babo bari mu Rwanda mu 1994.

Uyu mukobwa avuga ko nubwo Jenoside yakozwe n'Abanyarwanda, igishimije ari uko yahagaritswe 'n'Abanyarwanda ntawundi muntu n'uyu n'umwe ubafashije.'

Avuga ko Abanyarwanda bazi kandi bazirikana aho bavuye n'aho bajya. Bityo ko na kintu na kimwe cyabitambika mu gukorera hamwe no kwiteza imbere. Ati 'Twanyuze mu mateka ateye agahinda ariko twarashibutse duhuza imbaraga. Iri niryo somo rikomeye kurusha ayandi nizemo.'

Umuratwa yavuze kandi ko mu gusura Ingoro Ndangamateka y'Urugamba rwo guhagarika Jenoside, yeretswe uburyo Abasirikare bari muri Batayo 600 barwanye urugamba mu minsi ine batarabona ubufasha, ariko babasha gutsinda.

Yavuze ko aba basirikare barwanaga ari nako barokora abantu. Ati 'Babikoraga banarengera ubuzima bwabo. Ndabashimira cyane. Ni ubutwari budasanzwe bagize.'

Yashimye Inkotanyi zabohoye u Rwanda n'Abanyarwanda, zigatanga icyerekezo cyizima. Avuga ko u Rwanda rufite amateka akomeye, umuntu atakwiga umunsi umwe.

Umuratwa yaherukaga gusura Akarere ka Rubavu mu Ntara y'Uburengerazuba ari kumwe n'abo bari bahatanye muri Miss Supranational Rwanda 2021.

Ni ingendo-shuri ari gukora mu gihe ari kwitegura kujya muri Poland guhagararira u Rwanda muri Miss Supranational izaba tariki 20-22 Kanama 2021.

Umuratwa wabaye Miss Supranational Rwanda 2021 na bagenzi be bakoreye urugendo-shuri ku Ingoro Ndangamateka y'Urugamba rwo Guhagarika Jenoside

Umuratwa yavuze ko we na bagenzi be baganirijwe uko Jenoside yakorewe Abatutsi yahagaritswe n'Ingabo zari iza RPA

Buri mukobwa witabiriye Miss Supranational Rwanda 2021 yagiye ahafatira ifoto y'urwibutso

Miss Umuratwa yatangiye ingendo-shuri kugira ngo azabashe gusobanura u Rwanda muri Miss Supranational izabera muri Poland
Abakobwa bitabiriye Miss Supranational Rwanda 2021 basuye Ingoro y'Amateka y'urugamba rwo guhagarika Jenoside tariki 17 Mata 2021



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/104892/umuratwa-anitha-miss-supranational-yavuze-amasomo-yasigiwe-no-gusura-ingoro-ndangamateka-y-104892.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)