Isigaranye abahanzi 2 barimo Calvin Mbanda um... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Buri wese agira intangiriro iherekezwa n'inzozi aba abumbatiye. Iyo yesheje umuhigo izo nzozi akazigeraho mu gihe runaka yivuga nk'utahukanye umuhigo ndetse akongera kwiha intego mu myaka runaka yifuza kugeraho rimwe na rimwe ntizigende nk'uko abyifuza bitewe n'uko bamwe mu bo bari gufatanya gucumbagirana basize bakavunnye.

The Mane ni inzu ifasha abahanzi yatangiye ku itariki  20 Mata 2017, imyaka itanu irabura umunsi umwe ngo yuzure iyi nzu ya The Mane Music Label ibayeho. Iyi nzu yanyuzemo abahanzi barimo Safi Madiba ndetse n'umuraperi Jay Polly nabo baje kuyivamo

Tariki ya 17 Ukuboza 2019, ubwo umuhanzi Safi Madiba yasezeraga muri The Mane nyuma y'aho tariki ya 31 Ukuboza 2019 Jay Polly na we yahise atangaza ko yamaze gutandukana na The Mane Music Label, banavamo batumvikana na gato kugeza igihe Badram yahamagaje itangazamakuru avuga amabanga yabo bahanzi yose atari azwi.

Badram yakoze uko ashoboye yinjiza muri The Mane abahanzi b'amazina azwi cyane nka Safi Madiba, Jay Polly, Queen Cha ndetse n'abajyanama bazwi barimo Denis Rwema batandukanye kubera kutumvikana na Aristide Gahonzire kuri ubu utakibarizwa muri The Mane.

Badram yahoze ashaka iterambere ry'umuziki nyarwanda by'umwihariko yagiye ategura ibitaramo bitandukanye yaba ibyamuhiriye n'ibitaramuhiriye, abahanzi be abashakira ibiraka bitandukanye kugeza ubwo izina The Mane mu muziki w'u Rwanda ari ikintu gikomeye cyane uyumva ugahita wumva n'abahanzi barimo.

Haribazwa ku hazaza ha The Mane - ni nyuma y'aho umuhanzikazi Queen Cha yasezeye muri iyi nzu isanzwe ifasha abahanzi ndetse akajyana n'umujyana we Aristide. Umuhanzikazi Queen Cha wari umaze umwaka nta ndirimbo asohoye muri The Mane asizemo Calvin Mbanda nawe umaze amezi ane nta ndirimbo asohora ndetse na Marina uheruka indirimbo mu mezi abiri ashize. 

Ni mu gihe kandi Badram nyiri iyi Label The Mane we yibereye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho ku bufatanye na Judy bateguye igitaramo cyitwa 'Summer Party' kizaba ku itariki 30 Gicurasi 2021 ahitwa Salem Ave Dayton muri Ohio muri Amerika. 

The Mane kugira ngo igumane ikuzo izwiho mu gihe gishize igifite abahanzi b'amazina aremereye, birayisaba ko isinyisha abandi bahanzi bakomeye, mu gihe bitakorwa yaba ibaye insina ngufi mu ma Label yo muri Muzika nyarwanda. Kugeza ubu nta cyo Badrama aratangaza.

 Aristide Gahonzire (ubanza) na Queen Cha ukurikira basezeye muri The Mane

 Calvin mbanda usigaye muri The Mane amaze amezi ane adasohora indirimbo

  Marina usigaye muri The Mane aheruka gusohora indirimbo mu mezi abiri ashize

  The Mane ifatanyije na Judy bari gutegura igitaramo kizabera muri Amerika

  BadRama kuri ubu ari kubarizwa muri Amerika



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/104898/isigaranye-abahanzi-2-barimo-calvin-mbanda-umaze-amezi-nta-ndirimbo-ahazaza-ha-the-mane-ya-104898.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)