Umunyamakuru w'imyidagaduro kuri Flash yahuye n'isanganya #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Iri sanganya ryabaye kuri Fatakumavuta umenyerewe kuri Flash FM na Flash TV, yatewe n'abajura batatu mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatatu tariki 21 Mata 2021.

Aba bajura binjiye mu rugo rwe aho asanzwe atuye n'umuryango we undi abumvise ahita abyuka ajya guhangana na bo arika bahita burira igipangu baracika.

Ngo bakimara kurira igipangu yakomeje gutegereza ngo yizere ko bagiye ariko ngo bakomeje gutegerereza hanze y'igipangu abasangayo asanga bamwiteguye umwe muri bo ahita amukubita ibuye mu mutwe.

Yagize ati 'nanjye mu kwihangana nafashe umw ndamukomeza bihuza nuko irondo ryahise ritabara tumushyikiriza inzego zishinzwe umutekano.'

Fatakumavuta avuga ko yizeye ko Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha ruza gufata n'abandi basigaye kuko uwo wafashwe yatanz amakuru ahagije.

Uyu munyamakuru umaze kugira abakunzi benshi mu Rwanda kubera ibiganiro agira, ubu afite igipfuko mu mutwe aho bamukomerekeje.

UKWEZI.RW



Source : http://www.ukwezi.rw/Imyidagaduro/article/Umunyamakuru-w-imyidagaduro-kuri-Flash-yahuye-n-isanganya

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)