Umugore ari mu gahinda nyuma yo guterwa inda n'umukinnyi wo muri Premier League wamubeshyaga urukundo akamwandikira ari mu bukwe #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Uyu mugore wari umaze imyaka 2 akundana n'uyu mukinnyi bikagera ubwo amutera inda,yavuze ko yababajwe no kwakira ubutumwa bw'uyu mukinnyi amubwira ko ari mu bukwe n'undi mukobwa.

Mu kiganiro yahaye The Sun,Madamu Sousa yavuze ko umwana w'amezi 9 afite yamubyaranye n'uyu mukinnyi wamuhindutse.

Jaqueline yavuze ko yahaye ibaruwa y'amategeko ikipe uyu mukinnyi akinamo amumenyesha ko agiye kumurega kugira ngo amuhe indezo y'umwana.

Uyu mugore yavuze ko uyu mukinnyi yaguze Wifi ubwo yari ajyanye n'umugore we mu kwezi kwa buki kugira ngo akomeza amwandikire.

Jaqueline utegura ibirori yagize ati 'Yanyandikiye buri gihe,n'igihe yari mu bukwe bwe.Natandukanye nawe mu ijoro ry'ubukwe bwe kubera ko ntari gushobora kubyihanganira.

Namutakajeho imbaraga zanjye.Narahungabanye yaba mu bwonko no mu mubiri.Namwandikiye mbimubwira.

N'umuvandimwe we yambwiye ko uwo mukinnyi yari yataye umutwe mu bukwe bwe kubera kuntekerezaho.Anagiye mu kwezi kwa buki yanakomeje kunyandikira.
Yambwiye ko yifuzaga ko ubwo azaba agarutse nazakomeza kuhaba ku bwe no ku bwacu.

Yarahiye ko azankunda iteka no kugeza ubuzima bwe burangiye.Yambwiye ko mba mu nyubako ye ndetse ntazigera nyivamo.

Yambwiye ko mu rwego rwo kwica amande azanyishyurira kujya mu biruhuko n'inshuti yanjye muri hoteli y'inyenyeri 5 atekereza ko nahindura ibitekerezo ariko siko byagenze.Umutima wanjye wari ku bukwe bwe.'

Uwo mukinnyi yakoze ubukwe mu mpeshyi ya 2019 ndetse na nyuma y'ukwezi kwa buki yakomeje kwandikira Jaqueline.

Jaqueline yagize ati 'Yambwiye ko ankunda ndetse ko gushyingiranwa bidasobanuye ibintu byose.Yambwiye ko ibyiyumvo bye kuri njye bitazahinduka.Twarakundanaga cyane.

Uyu mugore yavuze ko nyuma y'aho uyu mukinnyi akoze ubukwe yagiye kumureba akamwakira nk'umukunzi we.

Uyu mukobwa yavuze ko uyu mukinnyi yakomeje kumufuhira ndetse ko atamwemereraga ko asohoka wenyine.

Uyu mugore mu mpera za 2019 yaje guterwa inda n'uyu mukinnyi ariko nyuma yaje kumwihakana.

Jaqueline yagize ati 'Naratunguwe kuko ntabwo nari nzi ko yabyakira nabi kuko ariwe wari wansabye ko tubyarana umwana.

Twemeranyije ko atazajya yigaragaza imbere y'umwana ariko anyemerera ko azampa amafaranga yo kumurera.Nyuma y'amezi 3 umugore we yamenye ko yanteye inda.

Kuva yatangiye kwitwara nk'aho ntakiriho ntitwongeye guhura.Ntiyongeye kunshaka,kumenya uko meze n'umwana niba ndi njyenyine nta muryango.

Nari njyenyine.Natekerezaga ko ari umugani cyangwa inzozi.Nahuye n'ibihe bibi mu buzima bwanjye.Narahungabanye ndetse mbura n'akazi.

Umuntu nakundaga cyane niwe wanyiciye ubuzima,ntiyigeze angeraho cyangwa ngo amenye uko meze ntwite cyangwa ngo anyishyurire ibitaro.

Uyu mugore yavuze ko ubwo yari hafi kubyara,umuntu ukorana n'uyu mukinnyi yamuhaye amafaranga yo kumufasha ariko mu rwego rwo kumusaba guceceka kugira ngo atazatangaza aya makuru akamwicira akazi ko gukina.

Uyu mugore yavuze ko yemeye aya mafaranga kugira ngo umunsi umwe bazahure baganire ku hazaza h'uyu mwana ariko byaje kurangira amwirengagije.

Uyu mugore yavuze ko yamaze gushaka umunyamategeko kugira ngo barege uyu mukinnyi yishyure indezo y'umwana.

Uyu mukinnyi ngo ntiyigeze ashaka kumenya umwana,isura ye cyangwa se ngo amuhe amafaranga.

Uyu mugore yavuze ko yahuriye n'uyu mukinnyi ku mbuga nkoranyambaga bahura nyuma y'umwaka bandikirana.

Uyu mugore yavuze ko yari azi ko afite umukunzi yambitse impeta ariko akabyirengagiza kubera ukuntu yamwitagaho cyane kugeza ubwo amuteye inda kandi afite undi mugore.

Uyu Jaqueline yavuze ko yajyaga kureba uyu mukinnyi kuri stade ndetse akicara hafi y'umugore we ndetse ngo n'uyu mugore yari azi iby'umubano wabo akabyirengagiza kuko umugabo yamubwiraga ko nta birenze.

Ikinyamakuru The Sun cyavuze ko cyahinduye izina rya kabiri rya Jaqueline kubera impamvu z'ubutabera.



Uyu mugore yemeje ko yabyaranye n'umukinnyi ufite undi mugore



Source : http://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/umugore-ari-mu-gahinda-nyuma-yo-guterwa-inda-n-umukinnyi-wo-muri-premier-league

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)