Uko utinza ikibazo ni na ko ibyo uhomba biba byinshi-P.Kagame abwira Abanyamuryango ba FPR #rwanda #RwOT

Iyi nama ya Komite Nyobozi yagutse ya FPR-Inkotanyi yitabiriwe n'abanyamuryango bagera muri 650 kuri uyu wa Gatanu tariki 30 Mata 2021.

Iyi nama yabereye ku kicaro gikuru cy'Umuryango wa FPR-Inkotanyi giherereye i Rusororo mu Karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali, yabaye hubahirizwa amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya COVID-19.

Abayitabiriye baganiriye ku ngingo zirimo isuzuma ry'ibimaze gukorwa mu ishyirwa mu bikorwa ibikubiye muri gahunda y'uyu muryango y'umwaka wa 2017-2024 ; ndetse n'imiterere y'icyorezo cya COVID-19 mu Rwanda.

Perezida Kagame yavuze ko hatabayeho iyo myitwarire myiza, FPR itagera ku ntego yihaye kandi ibyo nta nyungu byagirira abaturage.

Yabwiye abari muri iyi nama ko intego ya FPR-Inkotanyi ari ugukora ku nyungu za buri munyarwanda wese aho ari hose.

Umukuru w'igihugu yibukije ko iyi nama ariyo ya mbere ibayeho muri uyu mwaka wa 2021, ikaba inahuriranye n'urugamba rukomeje rwo guhangana n'icyorezo cya COVID-19.

Yababajije impamvu ikibazo cyakabaye gikemurwa mu kwezi kumwe, kigombera gufata umwaka wose.

Yagize ati 'Uko utinza ikibazo ni nako ibyo uhomba biba byinshi, ndetse hari n'ubuzima bushobora kuhagendera muri uko gutinza ikibazo.'

Perezida Kagame avuga ko abantu bagakwiye kuvana isomo no kuri iki cyorezo cya COVID 19 cyaje gitunguranye.

Umukuru w'igihugu yibukije ko nubwo ubushobozi bw'igihugu ari buke, ibisubizo mu guhangana na COVID-19 bugenda buboneka kandi mu buryo bwihuse.

UKWEZI.RW



Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/3/article/Uko-utinza-ikibazo-ni-na-ko-ibyo-uhomba-biba-byinshi-P-Kagame-abwira-Abanyamuryango-ba-FPR

Post a comment

0 Comments