Maj Gen Bayingana wigeze kuba Visi Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Itorero yavuze ko amasomo atangwa mu itorero afite umumaro ukomeye cyane kuko abaryitabira bigishwa impamvu bagomba kurwanirira igihugu cyabo.
Mu kiganiro cyatambutse kuri RBA, gifite insanganyamatsiko igira iti "Tuzirikane aho twavuye n’aho tugana", Maj Gen Bayingana yavuze ko Ubunyarwanda butigishwa mu ishuri ahubwo buba ku mutima w’umuntu.
Yagize ati “Kugira ngo utoze umuntu amenye u Rwanda, amenye Jenoside yakorewe Abatutsi, uko yateguwe amateka yayo, burya ntabwo byigishwa mu ishuri ni ibyo mu mutima burya. Bivuze ko uburyo bwiza ni ukujya ahantu nakwita nka laboratwari y’ubunyarwanda kugira ngo uhajyanywe abashe kubyumva.”
Yakomeje agira ati “Ntibazanakubeshye ngo wakwigisha umwana, ngo ufate integanyanyigisho ndende ngo umwigishe u Rwanda kuva mu myaka runaka kuzamuka […] ntabwo aribyo bikenewe, yanabikora bikanamurambira. Ahubwo muhe iby’ingenzi.”
Maj Gen Bayingana asobanura ko nk’umuntu wavukiye ndetse agakurira mu buhungiro, atari azi igihugu cye ariko yamenye ubwenge bamubwira u Rwanda ku buryo igihe yinjiye mu rugamba rwo kururwanirira yahise arumenya.
Ati “Uburyo bwiza bwo kugira ngo umenye u Rwanda ugomba kururwanirira. Wakoresha amasasu, wakoresha uburyo bwo kugira ngo uruteze imbere, uruvugire mu Rwanda no hanze, iyo ugiye muri urwo rugamba rwo kurwanirira u Rwanda uhita urumenya uwo mwanya.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside, CNLG, Dr Bizimana Jean Damascène yavuze ko urubyiruko rw’uyu munsi rutanga icyizere kuko ari narwo rusigaye rugaragara mu rugamba rwo kubaka igihugu rubinyujije mu kwihangira imirimo n’ibindi.
Amafoto: RBA