Ubuhamya:Ibyiyingoma yashatse kwica nyina bitewe n'uko yanze kumubwira se #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ibyiyingoma Jean de Dieu wavutse mu 1972 mu Ntara y'Amajyepfo mu Karere ka Huye yakuze atazi se biramukomeretsa cyane bimuviramo kwanga nyina ndetse agambirira kumwica kuko yanze kumubwira inkomoko ye, ariko Imana yakinze ukuboko imubuza kumena amaraso y'umubyeyi we ndetse nyuma aza gukizwa.

Mu magambo ye arasobanura urugendo rukomeye yanyuzemo bitewe no kutamenya se umubyara ati:

'Navutse ku mubyeyi utarigeze ashakana n'umugabo. Ibi byatumye mu mabyiruka yanjye mbaho mfite umutima ubabaye kuko numvaga hari uburenganzira bw'umwana ntujuje bwo kumenya amazina y'ababyeyi banjye no kumenya inkomoko. Maze kwegera hejuru mama namubajije amazina ya papa yanga kuyambwira ahubwo antuka ibitutsi ntabasha gusubiramo.

Ibyo byatumye mbyiruka nanze mama n'abantu bose b'igitsina gore, bitewe n'ibyo bikomere nabwiye mama amagambo akomeye nti: 'Kubera ko utambwiye amazina ya papa, ntabwo nzigera na rimwe niyandarika kugira ngo ntazabyara umwana utazi se nk'uko navutse. Ikindi naramubwiye nti ntabwo nziyandarika kugira ngo abantu batazavuga ngo amaraso y'akarande ka mama yarankurikiranye' N'ubwo nagize abasore b'inshuti zanjye bagendera mu ngeso mbi ariko uburemere bw'uko nakomeretse mu bitekerezo byatumye mu myaka yanjye y'ubugimbi ntagendera muri izo ngeso.

Kutamenya data byamvukije uburenganzira bwo kwiga kuko nishakiye ishuri mu karere ka Nyarugenge mu murenge wa Gitega, nabonye umuterankunga wo kumfasha. Muri icyo gihe niga nirukanywe ibihe 4 nzira kutamenya amazina ya papa kandi kugeza ubu ngize imyaka 49 ntazi data. Ibi byarankomerekeje mbaho mu buzima bwo kwiheba najyaga njya munsi y'ubwiherero nkicara nkubika umutwe mu maguru nkarira imitsi yanjye yo mu gahanga yahoraga ireze. Kubera kubaho nigunze abanyeshuri bashakaga ko dusabana ku mbaraga kandi n'abarimu ni ko babishakaga ariko sinigeze mbikora ari na byo byamviriyemo gukubita umunyeshuri mukura amenyo muziza ko ashaka ko nsabana bahise banyirukana burundu.

Bamaze kunyirukana ngeze mu rugo mama na we aranyirukana ndamubwira nti 'Niba unyirukanye mfata ukuboko unjyane umpuze na papa tumenyane nimara gukura nzabone aho naka umugabane w'ubutaka kuko bitabaye ibyo dushobora kumerana nabi kuko cya gihe wambwiraga nkakwihorera ni uko nari nkiri muto cyane ariko noneho ndiyumvamo ubusore. Nukomeza gutyo ushobora no kuhaburira ubuzima.

Icyo gihe narongeye mubaza amazina ya data arantuka cyane arangije arambwira ngo ubundi se mfana iki nawe ko uri umwana natoraguye nkagushyira mu rugo kubw'impuhwe zanjye, urambwira ko ndi nyoko ko ngushakira so ku zihe mpamvu? Kandi nari nibitseho amakuru yeruye ko ari mama umbyara. Amaze kumbwira ibyo nafashe icyemezo cyo kuba mu rugo ku mbaraga ari bwo twakomeje guhangana kuko ibyo yambwiraga sinashoboraga kubyumva kuko nanjye ibyo namubwiye atabyumvise.

Igihe cyarageze ndibwira nti kuba mama naramubajije ikibazo ntansubize nkaba nkomeza kumureba kandi iyo nshitswe mu bantu nkavuga nabi baravuga ngo ni ko abana b'ibinyendaro babaye. Bityo rero kugira ngo mbashe kwikuraho icyo kintu byatumye ntekereza kuzica mama ndetse ntegura icyuma cyo kumutera, naragiye ndagityaza ngishyira munsi ya matelas ndacyisegura nkimarana igihe kitari kigufi.

Kugira ngo nzabashe gushyira mu bikorwa icyo cyifuzo cyanjye habayeho imbarutso, urumva za nzira mama yambyayemo nizo yari agikomeje gucamo. Byatumye mfata umwanya wo kubitekereza najya kubikora umutimanama ukambuza kuko umuntu Imana yamuremanye umutimanama umwereka icyiza n'ikibi. Kugira ngo ngere ku mugambi wanjye byabaye ngombwa ko niga kunywa urumogi na ba basore b'inshuti zanjye.

Igihe kimwe hari saa munani z'ijoro nshaka gushyira mu bikorwa igitekerezo cyanjye. Icyari kibiteye ni uko hari umushyitsi wari uje muri iryo joro arataha murumva ubuzima nabagamo. Nahise nkuramo icyuma mu musego mpita ninjirana mama mu cyumba mpageze ndamubwira nti 'Mama nakubajije amazina ya papa kuva kera nkiri muto, aho kunsubiza ukantuka. Nihanganye igihe kirekire none ndagusaba ko ubyuka, ugakuramo umwambaro w'ijoro ukambara neza hanyuma tukagenda ukangeza kwa papa tukamenyana nkabona kugira umutekano muri njye, niba utabikoze rero ibintu ni 2 urahitamo kubaho cyangwa gupfa, niba utabyemera kubaho kwawe no gupfa bifitwe nawe.

Mubyukuri mama ntiyabonye icyo asubiza. Kubera uburakari bwari bwinshi kandi mfite inzika z'ibirarane, nafashe icyuma ndakizamura ngiye kukimutera ijwi rituruka mu gisenge cy'inzu rirampamagara riti 'Ibyiyingoma! Ibyiyingoma subiza inkota mu rwubati rwayo kuko abicisha inkota bose bazapfa ari zo bazize. Nashakishije urimbwiye ndamubura nkomeza igitekerezo cyanjye, ukuboko kwaheze mu kirere kumanura icyuma birananira kubera iryo jwi uburyo ryavugaga. Ijwi ryongeye kumpamagara inshuro 2 ngo nsubize inkota mu rwubati kuko abicisha inkota ari yo bazazira. Ijwi ryampamagaye inshuro ya 3 umubiri wanjye wose utangira kubira ibyuya kuko hari nijoro mpinda umushyitsi, intoki zanjye zitakaza imbaraga cya cyuma kiva mu ntoki gitakara hasi kwica mama ntibyaba bigishobotse.

Nyuma byabaye ngombwa ko nsohoka muri icyo cyumba na we asigara yumiwe. Kubera wa mutima nama wanjye bwaracyeye nza kwibaza ijjwi ryambujije kwica mama nyiraryo ndetse mfata icyemezo cyo gutandukana na mama kuko nari maze kuba umusore kuko nibwiraga ko ubutaha nazarirusha imbaraga nkamena amaraso noneho bimwe nabwirwaga na rya jwi bikazambaho. Bwaracyeye ndagenda ntandukana na mama'.

Mu gice cya kabiri tuzareba ubuzima Ibyiyingoma Jean de Dieu yabayemo nyuma yo gutandukana na nyina, uko yakijijwe n'uburyo yashatse umugore kandi yarangaga abagore n'abakobwa bitewe n'ibikomere yakuriyemo.

Source: Agakiza Tv

[email protected]



Source : https://agakiza.org/Ubuhamya-Ibyiyingoma-yashatse-kwica-nyina-bitewe-n-uko-yanze-kumubwira-se.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)