Ubuhamya: Uko yivovoteye abana be, Yesu akamucyaha #rwanda #RwOT

webrwanda
0

'Ahubwo mubanze mushake ubwami bw'Imana no gukiranuka kwayo, ni bwo ibyo byose muzabyongerwa'Matayo 6: 33. Muri ubuhamya muramenya uko iri jambo ryanjeho. Nk'umubyeyi uhuze, nagerageje gukora byose kandi neza, ariko kugeza igihe mpawe uyu murongo nibwo nahishuriwe byose. Nabanje kwibwira mu mutima wanjye ko nihagira uwongera kumbwira ko abana ari umugisha, nzababwira neza ko ntabyemera!

Ndi Mama w'abana 3 mpora mpugiyeho bidasanzwe, dore ko harimo n'umuto. Umunsi umwe nari mpagaze ku gikoni noza amasahani, amarira atemba mu maso. Nibwiye mu mutima wanjye ko nihagira uwongera kumbwira ko abana ari umugisha, nzababwira neza ko ntabyemera. Natekereje ku kuntu Yesu yaje ku isi kugira ngo mbohoke ariko sinigeze numva nisanzuye, numvaga ndemerewe kandi nkumva umwijima muri njye.

Numvaga ko nkora ibintu byose neza: Nasengaga mu gitondo kandi ku manywa nahoraga ngirana ubusabane na Yesu, musaba ngo ampe ubwenge kugira ngo mu rugo rwacu hahore amahoro. Kandi kugira ngo nzabe mama mwiza utewe ishema na byo. Nagerageje byose! Nagerageje kwita kubana neza mbashishikariza kwitwara neza, ngerageza kujya nkora imirimo yo mu rugo vuba. Ibyo byari ukugira ngo nshobore kumarana umwanya munini n'abana banjye.

Nabyukaga mu gitondo ntekereza ukuntu umunsi uribuze kuba uteye ubwoba: Gutekera abana mu gitondo, saa sita na nijoro, koza amasahani arundarunze, umwana avuza induru hamwe n'abavandimwe be bateza akaduruvayo…, Byose byarandebaga!

Uko narushagaho gusaba Imana ubwenge, niko numvaga nta gisubizo mpabwa kiva ku Mana. Nagerageje gutuza kandi nkomeza gusaba ubwenge bwo kubana neza n'abana, no kugusha neza umwana urira, ariko byose byarangiraga nta byishimo.

Mu byukuri nari nkeneye kubohoka

Nyuma, umunsi umwe ubwo nari maze gusinziriza umwana, nari ndimo gufata ikawa. Wari undi munsi utoroshye kuri njye kuko nari hafi yo kurira, igihe umwana yabyukaga arira. Nagiye ku buriri bwe n'umutima uremereye, nibwira ko ibintu bitazakomeza gutya! Nubuye amaso nsaba Imana kumbohora ibintu byose byambuzaga amahoro. Nti ese si yo mpamvu Yesu yaje ku isi, kugira ngo ambohore ibindemereye?

Namubwiye ko atari ukumpa ubwenge bw'uburere naha abana banjye neza, icyo nashakaga ni ukubohoka muri njye nkabona umutuzo. Icyo gihe umurongo waje mu mutwe: 'Ahubwo mubanze mushake ubwami bw'Imana no gukiranuka kwayo, ni bwo ibyo byose muzabyongerwa' .Matayo 6:33.

Ubwa mbere, sinari natekereje cyane kuri uyu murongo. Nta kindi kintu nifuzaga mu buzima yaba ubutunzi bw'isi, icyubahiro, cyangwa ikindi kintu cyose isi ishobora gutanga, nari nyuzwe no kuba mama murugo. Nagerageje kwikuramo uwo murongo nibwira ko bidakwiye mu bihe nari ndimo, nyamara wari uwo kumvana ku rwego rumwe njya ku rundi.

Bukeye bwaho, nicaranye n'umwana mbona atishimye, ngerageza kujya kumusinzira. Ni mu gihe umuhungu wanjye w'imfura yinjiye mu cyumba nari ndimo arira kuko yari yikomerekeje, icyo gihe kandi umukobwa wanjye yari arimo ankura umusatsi ansaba icyo kurya.

Mu buryo butunguranye, numva ikintu mu mutwe wanjye kirakubise! kiti 'Banza ushake ubwami bwe…' Natekereje ko Yesu ahagaze imbere yanjye, ubwo namubazaga icyo ashaka kuri njye icyo gihe. Nari numvise neza ijwi rye rivuga riti:

"Icyo nshaka kuri wowe ntabwo ari uguturisha ako kajagari gusa. Icyo nshaka ni uko urwanya ibyiyumvo byo kutihangana biva mu muri kamere yawe kandi ukikuramo guhagarika umutima no kwiheba. '

Ibyo Yesu yansabye, ni byo nakoze. Narwanyije ibyo byiyumvo byose biva muri kamere yanjye, kandi rwose Imana yanyongereye n'ibindi byose nari nkeneye. Ibintu byose byarakemutse, ndatuje kandi ndi mu mahoro. Umutima wanjye urasusurutse, nabanje gushaka ubwami bw'Imana no gukiranuka kwayo bityo ikomeza amasezerano yayo kuri njye kandi impa n'ibyinyongera ku buryo ntabitekerezaga.

Kwigobotora umuzi w'ikibazo

Umugambi w'Imana kuri njye ntabwo kwari ukwemera kuba mu kakajagari, no kugira abana batubaha (batumvira). Imana yifuzaga kumpa ubwenge no kumfasha, kandi ndizera ntashidikanya ko Imana irimo irema ikintu gishya muri njye. Ndimo guhishurirwa ingeso za kamere muri njye zintera gukora icyaha, kugira ngo mbashe kuzitsinda.

Uko ndwanisha imbaraga zanjye zose, nsaba Imana guhishurirwa abanzi banjye nyabo mu bihe by'amakuba. Niko kandi mba ndimo gusenga nikuramo kuba indashima kubyo Imana yankoreye, gushaka icyubahiro, guhangayika, umujinya, kutanyurwa no gushinja abandi, byose bigaragarira muri kamere yanjye. Nahawe ubwenge bwo guha abana uburere bwiza, ibyo byanyongereye amahoro no kugira ibihe byiza.

Aho kugira ngo ngerageze kwikemurira ibibazo byanjye, nize gutsinda umuzi w'ikibazo ari cyo cyaha kiri muri kamere yanjye. Maze kwiga kurwana iyo ntambara, nibwo ibindi byose byatangiye kugendekera neza!

Source: ActiveChristianity.org

[email protected]



Source : https://agakiza.org/Ubuhamya-Uko-yivovoteye-abana-be-Yesu-akamucyaha.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)