Uyu mubyeyi yabyaye ku wa Gatanu w'Icyumweru twaraye dusoje ubwo yari avuye mu kiganiro kuri kimwe mu binyamakuru bikorera kuri Youtube.
Uyu mubyeyi yari yabyaye uriya mwana atagejeje igihe kuko inda yari igeze ku mezi arindwi ariko uruhinja rwahise rwitabwaho ariko nyuma aza kwitaba Imana.
Ubwo yaganiraga na kimwe mu binyamakuru by'imyidagaduro mu Rwanda ku wa Gatandatu, yari yakibwiye ko ameze neza ndetse n'uruhinja rumeze neza nubwo rwari ruri kwitabwaho n'abaganga.
Gusa ku mugoroba wo kuri iki Cyumweru tariki 18 Mata 2021, hamenyekanye amakuru ko uru ruhinja rwitabye Imana aho rwari ruri kwitabwaho mu Bitaro bya CHUK.
Uyu mubyeyi umaze kwamamara muri film zirimo Inzozi Series anabereye umuyobozi, yari yanagize isabukuru tariki 17 Mata dore ko ari yo tariki yizihizaha umunsi w'amavuko.
UKWEZI.RW
Source : http://www.ukwezi.rw/Imyidagaduro/article/Samantha-wo-muri-Film-yapfushije-umwana-aherutse-kwibaruka