Prof. Karuranga Gahima Egide yagizwe umwe n'Urukiko Rwisumbuye rwa Ngoma rwamuburanishaga ku byaha bitandukanye birimo ikimenyane cyangwa icyenewabo no gukoresha nabi umutungo ufitiye rubanda akamaro.
Yari akurikiranyweho kandi icyaha cyo gufata icyemezo gishingiye ku itonesha, ubucuti ndetse n'urwango.
Uyu mugabo wari watawe muri yombi nyuma y'uko iriya Kaminuza yayoboraga ifunzwe burundu na Minisiteri y'Uburezi, yashinjwaga kuba hagati ya 2017 na 2020 yaremereye abanyeshuri b'aho avuka kwiga muri iyo Kaminuza batishyuye.
Ubushinjacyaha bwamuregaga biriya byaha, bwavugaga ko kiriya cyemezo cyateye iriya Kaminuza guhoma asaga miliyoni 77,5 Frw.
Ubushinjacyaha kandi bwavugaga ko hari amasoko yatanzwe muri iriya kaminuza bitanyuze mu kanama kabishinzwe.
Urukiko mu gufata icyemezo, rwavuze ko bariya banyeshuri batigiraga Ubuntu nk'uko byavugwaga n'Ubushinjacyaha ahubwo ko bigaga ku mwenda ndetse ko mu masezerano y'iriya kaminuza na bariya banyeshuri, hagaragaramo umushinga wo korora inkoko wagombaga kwifashishwa mu kubona ubwishyu.
Ku cyaha cyo gukoresha nabi umutungo ufit rubana akamaro, Umucamanza yavuze ko umutungo ufatwa nk'uwakoreshejwe nabi mu gihe ibyo wakoreshejwe binyuranyije n'amategeko kandi ko biryozwa ushinzwe kuwucunga.
Urukiko rwasubiyemo ibyaranze uru rubanza, rwahanaguyeho ibyaha Prof Karuranga Gahima Egide, rutegeko ko ahita arekurwa.
Amakuru dufite ni uko ubu Prof Karuranga Gahima Egide yatashye ari mu rugo rwe akaba ari kumwe n'umuryango we.
UKWEZI.RW