Rusizi : Abibishaga imbunda bavuze ko umugore bishe bari babisabwe n'umugabo we #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Aba bantu 12 berekanywe kuri uyu wa Kabiri tariki 13 Mata 2021, barimo umugore umwe bakaba bakurikiranyweho ibyaha birimo gutunga intwaro no kuzinjiza mu gihugu, kwiba hakoreshejwe intwaro, gushyiraho umutwe w'abagizi ba nabi no kuwujyamo ndetse n'ubwicanyi.

Bimwe mu bikorwa byakozwe n'aba bantu ni icyahitanye umuntu umwe cyabaye tariki 27 Ukuboza 2020, ubwo bicaga umugore witwa Nyirandayisenga Olive w'umugabo witwa Bavugamenshi Fidel utuye mu Mudugudu wa Mpongora, mu Kagari ka Gatsiro, mu Murenge wa Gihundwe.

Uwitwa Murenzi Boniface wari uri muri ibi bitero akaba anashinjwa na bagenzi be ko aho bajyaga kwiba hose, ari we warasaga, yavuze ko barashe uriya mugore kuko bari babigambanye n'umugabo we babanaga mu makimbirane.

Bakimara kwica uyu mugore kandi banatwaye ibihumbi 470 Frw ari na cyo gihembo bari bemerewe n'uriya mugabo.

Murenzi Boniface ati 'Ayo mafaranga bavuga ni ayo umugabo yari yatubwiye, atubwira ko na telephone ye turi buyitware kugira ngo byitwe ibikorwa by'ubujura.'

Uyu Murenzi avuga ko bakigera muri ruriya rugo, umugabo wa nyakwigendera yabanje gusohoka bakabanza kuvugana.

Ati 'Tumaze kuvugana aratubwira ngo 'mugire vuba bigere saa tatu mwahavuye.'

Ngo bahise baboha uriya mugabo ariko ngo byari 'mu rwego rwo kujijisha ko yatewe kuko n'ayo mafaranga aho yari ari yari yahatweretse tukimwijiza mu nzu.'

Aba bantu kandi ubwo berekanwaga, hanerekanywe ibikoresho bakoreshaga birimo imbunda ndetse n'imyenda y'ingabo z'u Rwanda bambaraga bajijisha ko ari abasirikare.

Dusenge Jean de Dieu wibye iriya myambaro ku kigo cya Gisirikare cya Kacyangugu, yavuze ko yagiyeyo ari ku mugoroba akayisanga ahantu bayanika agahita ayiba kuko yari asanzwe ajyayo gukorayo ibiraka byo gukora amasuku.

Umuvugizi w'Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha (RIB), Dr Murangira B. Thierry yavuze ko aba bantu batumye inzego z'umutekano z'u Rwanda zambikwa icyasha kuko abahuraga na bariya bantu bambaye imyenda ya gisirikare, basigaraga bavuga ko babangamiwe n'abasirikare b'u Rwanda.

UKWEZI.RW



Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/Rusizi-Abibishaga-imbunda-bavuze-ko-umugore-bishe-bari-babisabwe-n-umugabo-we

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)