Abarashwe ni Manirahari Innocent wahise yitaba Imana na Ndirinde Emmanuel wakomeretse ukuguru. Bose baturuka mu Kagari ka Kinyanzovu.
Ibi byabaye mu ijoro ryakeye ahagana saa Yine, bibera mu Mudugudu wa Nyakabanda, Akagari ka Rwangara, Umurenge wa Cyanzarwe.
Umuyobozi wungirije wa Brigade ya 201 ikorera mu Turere twa Rubavu, Nyabihu, Ngororero n’igice cya Rutsiro, Lt Colonel Innocent Mpabuka, yasabye abaturage kwirinda guca mu nzira zitemewe kuko bishobora kubaviramo ibibazo.
Ati “Ibintu byo guca mu mayira atemewe mubireke, hari abaduca mu jisho ariko ntituzabyihanganira, FDLR irahari murumva ko ari ikibazo kuko babonye muza uko mwiboneye nabo bazazamo. Mufite uburenganzira bwo kwambuka munyuze mu nzira zemewe, biriya bibangamiye umutekano mudufashe mubireke ntabwo twifuza kujya turasa abaturage bacu.”
Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Habyarimana Gilbert, yasabye abaturage kwirinda kunyura mu kibaya kuko baba biyemeje gufatwa nk’abanzi.
Ati “Ibibera hano hirya murabizi ubu umutekano uba wahungabanye bitewe n’aba bagenzi bacu ntabwo bikwiye. Hano hari abantu bazwi bakora magendu, ibibaye murabibonye ariko nimugoroba urumva hari abandi bagiye. Ubushize twaraganiriye twumvikana ko nta muntu uzongera, murabona umwe yapfuye undi araswa ukuguru ibi ni ibigaragaza ko igihugu kirinzwe biriya ntaho bitaniye no kwiyahura. Ni mu ijoro ntawe ukuzi, uraje bakwitiranya n’umwanzi, umuntu unyura mu kibaya ntaho ataniye n’umwanzi iyo wemeye kubikora uba wiyambitse umwambaro we.”
Aho aba bantu babiri barasiwe muri Gicurasi 2020 hari harasiwe umugabo w’imyaka 38 n’umugore uri hagati y’imyaka 30 na 35. Barashwe n’Ingabo z’u Rwanda ubwo barimo kugerageza kwambutsa urumogi bari bavanye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).
Ikibaya gihuza u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo cyaherukaga kurasirwamo umuturage tariki 26 Ukwakira 2020.