Rtd Brig Gen Sekamana Jean Damascène wayoboraga FERWAFA yeguye kuri iyi mirimo avuga ko yeguye ku mpamvu ze bwite. #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Uwari Umuyobozi w'Ishyirahamwe ry'Umupira w'Amaguru (FERWAFA), Rtd Brig. Gen. Sekamana Jean Damascène yamaze kwegura kuri uyu mwanya nyuma yaho yari awumazeho imyaka itatu atorewe kuyobora iri shyirahamwe muri manda y'imyaka ine yari yaratorewe.

Uwari umuyobozi wa FERWAFA yeguye kuri uyu mwanya abinyujije mu ibaruwa yandikiye abanyamuryango b'ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru mu Rwanda yanditse ahagana mu masaha y'umugoroba wo kuri uyu wa gatatu tariki ya 14 Mata 2021.

Iyi baruwa yanditswe na Rtd Brig Gen Sekamana Jean Damascène itangira avuga ko yeguye kuri uyu mwanya kubera impamvu ze bwite, yagize ati 'Nshingiye ku kuba muri ibi bihe ibyo gukurikirana iby'umupira w'amaguru binsaba umwanya munini n'imbaraga nyinshi kuko biri ngombwa kubikurikirana umunsi ku munsi.

Iyi baruwa irakomeza igira iti 'Hashingiwe ku ngamba zigomba gukurikizwa n'ibyemezo byihuse bigomba gufatwa hato na hato, bikaba bisaba kubikora nk'akazi gasanzwe umuntu akora umunsi ku munsi, kubikomatanya n'ibyo nkora bimbeshejeho nk'umuntu mukuru uri mu kiruhuko cy'izabukuru ntakibishoboye kandi kutabikora neza byagira ingaruka zitari nziza ku iterambere ry'umupira w'amaguru.''

Brig Gen Sekamana yasoje muri iyi baruwa ye ashimira abanyamuryango ba FERWAFA ku bw'icyizere bamugiriye ndetse n'ubufatanye bamugaragarije mu gihe yari amaze mu nshingano.

Rtd Brig Gen Sekamana Jean Damascène asezeye kuri uyu mwanya yari amazeho imyaka itatu muri ine yari buzayobore igizwe na manda imwe kuko yatowe ku itariki 31 Werurwe 2018 aho yari asimbuye Nzamwita Vincent Degaulle wari ushoje manda ye y'imyaka ine ayoboye FERWAFA.

The post Rtd Brig Gen Sekamana Jean Damascène wayoboraga FERWAFA yeguye kuri iyi mirimo avuga ko yeguye ku mpamvu ze bwite. appeared first on RUSHYASHYA.



Source : https://rushyashya.net/rtd-brig-gen-sekamana-jean-damascene-wayoboraga-ferwafa-yeguye-kuri-iyi-mirimo-avuga-ko-yeguye-ku-mpamvu-ze-bwite/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)