RIB yerekanye abantu 12 barimo umugore bakurikiranyweho ibyaha birimo kwinjiza intwaro mu gihugu #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Aba bantu berekanywe kuri uyu wa Kabiri tariki 13 Mata 2021, aho bafungiye kuri station ya RIB ya Kamembe mu Karere ka Rusizi.

Uru tweho rugira ruti 'abantu 12 bakurikiranyweho ibyaha bitandukanye harimo gutunga intwaro no kuzinjiza mu gihugu, kwiba hakoreshejwe intwaro, gushyiraho umutwe w'abagizi ba nabi no kuwujyamo ndetse n'ubwicanyi.'

Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha RIB ruvuga ko 'ibi byaha iteka babikoraga bambaye imyenda ya gisirikare ndetse bitwaje n'imbunda biyita abashinzwe umutekano mu rwego rwo kujijisha.'

Polisi y'u Rwanda yataye muri yombi aba bantu mu gihe gito gishize, yari yatangaje ko ibikorwa bakoze, byahitanye umuturage wo mu Murenge wa Mururu ndetse bakiba n'amafaranga mu Murenge wa Kamembe.

Uyu munsi Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha RIB rwtangaje rwirihanganisha 'abantu babuze ababo ndetse n'abagizweho ingaruka n'ubu bugizi bwa nabi.'

Ubutumwa bw'uru rwego busoza bugira buti 'RIB iributsa na none ko guhangabanya umutekano w'abaturarwanda bitazigera byihanganirwa na gato, igasaba abafite imigambi yo gukora ibyaha kuyireka kuko batazacika ubutabera, inashimira abaturage batanze amakuru kugirango abakekwa bafatwe.'

UKWEZI.RW



Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/RIB-yerekanye-abantu-12-barimo-umugore-bakurikiranyweho-ibyaha-birimo-kwinjiza-intwaro-mu-gihugu

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)