Rayon Sports yatsinze umukino wayo wa mbere wa gishuti – YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Rayon Sports yatsinze Bugesera FC ibitego 2-0, umukino wabereye mu karere ka Bugesera.

Kuri iki gicamunsi nibwo Rayon Sports yakinaga umukino wayo wa mbere wa gishuti yahuragamo na Bugesera FC. Bugesera FC wari umukino wayo wa 2 ikinnye kuva umupira w'amaguru wasubukurwa, nyuma y'umukino banganyijemo n'ikipe ya Police FC igitego kimwe kuri kimwe.

Igice cya mbere cyarangiye ari ubusa ku busa ku mpande zombi, yaba Rayon Sports yari yagaruye Sekamana Maxime wari umaze igihe adatanga umutahe muri iyi kipe yambara umweru n'ubururu.

Abakinnyi benshi Bugesera FC yari yakoresheje ku mukino wa Police FC ni nabo batangiye kuri uyu mukino. Ku munota wa 60 nibwo Rayon Sports yabonye igitego cya mbere gitsinzwe na Manase matatu, umukino Wenda kurangira ku munota wa 82 nibwo rutahizamu w'Amavubi ndetse na Rayon Sports Sugira Ernest yaje guterekamo igitego cya kabiri bituma umukino urangira ari ibitego 2 bya Rayon Sports kubusa bwa Bugesera FC.

Maxime yari yagarutse mu kibuga

Ni umukino wagaragayemo amakarita 2 y'imituku, ku ruhande rwa Bugesera Rafael yaje guhabwa ikarita y'umutuku ndetse na Mudacumura Jackson bakunze kwita Rambo abona ikarita ku ruhande rwa Rayon Sports.

SRC: inyarwanda

Leave your vote

Comments

0 comments



Source : https://yegob.rw/rayon-sports-yatsinze-umukino-wayo-wa-mbere-wa-gishuti/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)