Olusegun Ogunsanya yagizwe Umuyobozi Mukuru wa Airtel Africa - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ogunsanya yari asanzwe ari Umuyobozi Mukuru wa Airtel ishami rya Nigeria kuva mu mwaka wa 2012, ari naryo shami rinini rya Airtel ku Mugabane wa Afurika. Uyu mugabo afite uburambe bw'imyaka irenga 25 mu by'imikorere ya banki, kwita ku bakiliya ndetse n'ibigo by'itumanaho.

Yayoboye mu bigo bikomeye birimo nka Coca-Cola mu bihugu nka Ghana, Nigeria ndetse na Kenya. Muri Nigeria kandi uyu mugabo yayoboye ikigo cya Nigeria Bottling Company Ltd, ndetse anaba Umuyobozi muri Ecobank Transnational Inc. Yize amasomo atandukanye arimo n'icungamutungo.

Nyuma yo kuva ku mirimo ye, Mandava azakomeza gutanga ubujyanama ku barimo Umuyobozi Mukuru mushya wa Airtel Africa, ndetse n'Inama Nkuru ya Airtel Africa.

Sunil Bharti Mittal Ukuriye Inama Nkuru ya Airtel avuga kuri Ongusanya yagize ati 'Yagize uruhare rufatika mu guhindura ubucuruzi bwa Airtel Nigeria, binyuze mu kuvugurura imirongo, gukwirakwiza itumanaho rya Airtel ndetse no kunoza imikorere. Ubu bwitange bwe, ndetse n'uburambe asanganywe mu nshingano ze, kwita ku bakiliya ndetse n'ubushobozi yagaragaje bwo gutanga umusaruro aba yitezweho, ni bwo buzakomeza gutuma atugeza ku ntego dufite'.

Ongusanya yagize ati 'Nk'Umunyafurika, ntewe ishema no kubona aya mahirwe yo kuyobora Ikigo cya Airtel gikomeje guhindura ubuzima bwa miliyoni z'abantu ndetse no kuba ikiraro mu ikoreshwa ry'itumanaho ndetse na serivisi z'imari'.

Airtel ni ikigo cy'itumanaho gifite amashami mu bihugu 14 bya Afurika, aho uretse serivisi z'itumanaho, iki kigo kinatanga serivisi zo kubitsa mu buryo buzwi nka mobile money.

Olusegun Ogunsanya agiye kuyobora Airtel Africa



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/olusegun-ogunsanya-yagizwe-umuyobozi-mukuru-wa-airtel-africa

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)