Musanze: Hagiye kubakwa urwibutso rwa Jenoside rushya rwa miliyoni 600 Frw - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni urwibutso biteganyijwe ko ruzatwara miliyoni 600 z'amafaranga y'u Rwanda.

Imyaka ibaye 27 abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bafite ababo biciwe mu cyahoze ari urukiko rw'ubujurire rwa Ruhengeri basaba ko imibiri y'ababo ishyinguye mu Rwibutso rwa Muhoza yakwimurwa igashyingurwa mu cyubahiro mu buryo bwiza kuko aho bari kuri ubu hari impungenge ko yaba yarangiritse kubera amazi y'imvura kandi nta bimenyentso bihari bigaragaza neza amateka y'aho biciwe.

Umuyobozi w'Akarere ka Musanze, Nuwumuremyi Jeannine yavuze ko kubaka Urwibutso rwa Musanze byakunze gutinzwa cyane no kuba haragiye hahindurwa aho rwajya n'inyigo y'imirimo izahakorerwa ariko kuri ubu byamaze kunozwa no kwemezwa ko uru Rwibutso ruzubakwa ahahoze hakorera Urukiko Rukuru, Urugereko rwa Musanze rwasimbuye urukiko rw'ubujurire rwiciwemo izo nzirakarengane.

Yagize ati"Kwemeza site y'ahazubakwa Urwibutso rushya, gukora inyigo yarwo no kumenya ingengo y'imari ruzatwara ni ibintu biri mu byatwaye igihe kinini kugira ngo tubinoze neza no kubyumvikanaho n'imiryango ifite abayo bishwe muri Jenoside. Ibi byose byamaze gukorwa no kwemeza, ubu mu gihe cya vuba muri uku kwa kane imirimo iratangira hano hahoze Urukiko ari naho baguye kuko rwo rwarangije kwimuka".

Yakomeje yizeza abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi ko nubwo bamaze igihe kinini bategereje uru rwibutso, kuri ubu nta kabuza kuko byarangije gutegurirwa n'ingengo y'imari ndetse n'abazarwubaka bakaba biteguye.

Bamwe mu barokotse Jenoside yakorewe abatutsi bafite ababo bari mu Rwibutso rwa Muhoza biteganyijwe ko bazimurirwa mu rwa Musanze rugiye kubakwa, bavuga ko ari igikorwa bishimiye cyane ariko bagasaba ko cyihutishwa cyane ko bafite impungenge z'uko gishobora gusubikwa nk'uko byagiye bikorwa na mbere.

Amza Iddi, Perezida wa Ibuka mu Murenge wa Muhoza yagize ati" Kuba bagiye kubaka Urwibutso rugezweho ngo iriya mibiri yimurwe ni igikorwa cyiza cyane kandi twishimiye kuko aho iri ubu hatameze neza kandi yangirika kubera imvura. Icyo dusaba ni uko yihutishwa igakorwa kuko na mbere bajyaga batubwira ko igiye gukorwa ariko ntikorwe"

Nyiraneza Justine nawe yagize ati "Abacu bajugunywe hariya mu rwobo rwahabaga, ntihasakaye, ntan'ubwo hatunganyijwe, turishimye kuba byibuze barumvishe gutakamba kwacu bakaba bagiye kutwibakira urwibutso, icyo tubasaba ni uko byava mu magambo bigakorwa"

Ubwo Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu mwaka wa 1994 yabaga, bamwe mu Batutsi baturutse mu yahoze ari Sous-Prefecture ya Busengo ubu ni mu Karere ka Gakenke, abandi baturuka mu yahoze ari Komini Kigombe na Kinigi, bahungira mu yahoze ari Cour d'Appel ya Ruhengeri bizezwa n'ubutegetsi bwariho icyo ko bubarindira aho.

Tariki 15 Mata 1994, ku itegeko ryatanzwe n'uwahoze ari Sous perefe Nzanana, Interahamwe zabahutsemo zibica zikoresheje za gerenade, imbunda n'ibindi bikoresho gakondo, nyuma zibajugunya mu cyobo kinini cyari cyaracukuwe inyuma gato y'urwo rukiko, ari naho haje guhinduka Urwibutso rwa Muhoza rw'ubu rushyinguwemo abagera kuri 800.

Ubwo Urwibutso rwa Musanze ruzaba rwuzuye, ruzaba ari rwo rukuru ku zindi nzibutso ebyiri zihabarizwa zirimo urwa Kinigi na Busogo.

Imibiri y'abatutsi bishwe muri Jenoside ishyinguye mu rwibutso rwa Muhoza izashyingurwa mu rwibutso rushya nirwuzura



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/musanze-hagiye-kubakwa-urwibutso-rwa-jenoside-ruzatwara-miliyoni-600-frw

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)