Muri Gereza hari umutwe w'abantu batozwa imyitozo ya Gisirikare- Robert Mugabe #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Uyu munyamakuru Robert Mugabe wigeze gufungwa ashinjwa gusambanya abana b'abakobwa akaza kurekurwa agizwe umwere, avuga ko muri gereza na ho hakorerwa ibyaha nk'ibikorerwa hanze.

Avuga ko nk'abantu baba barafungiwe ubujura, no muri Gereza bakomeza kubokorerayo.

Ati 'Ugasanga nk'abajura bateze umuntu bakamukata ijosi n'urwembe, noneho bakaregwa ubwicanyi, noneho ugasanga baracyashaka no kwiba ibyo wambaye muri Gereza.'

Avuga ko abantu nka bariya iyo bafashwe bakora ibikorwa nka biriya muri gereza, bahanwa na bagenzi babo baba bashinzwe umutekano.

Anenga ibi bikorwa kuko we asanga muri gereza hari hakwiye gushyirwaho itsinda ry'abagororwa n'abafungwa bashinzwe gukumira ibyaha ariko ntibahabwe inshingano zo guhana.

Ati 'Mu by'ukuri birabujijwe ko umufungwa adashobora guhana undi mufungwa.'

Uyu munyamakuru wari ufungiye muri Gereza ya Nyarugenge izwi nka Mageragere, avuga ko na ho habayo abagororwa baba bashinzwe umutekano bahana bagenzi babo bakoze amakosa ku buryo iyo hari uwo bafashe, badukira bagakubita bakamugira intere.

Avuga ko bariya bantu bashinzwe umutekano, batoranywa n'Urwego rw'igihugu rushinzwe imfungwa n'abagororwa kandi bigakorwa bidashingiwe ku bunyangamugayo bw'umuntu ku buryo koko akwiye guhana bagenzi be.

Avuga ko bareba abantu babishaka cyangwa 'bakaza bakabatoranya bati 'wowe ni wowe uyoboye iki' bati 'wowe ushinzwe umutekano hano' bagashyiraho umutwe w'abashinzwe umutekano bakabatoza bakabajyana no mu myitozo ya gisirikare […] baba bashinze undi mutwe.'

Akomeza agira ati 'RCS ikabyitwaza ko ari ababafasha gucunga umutekano nka community policing ariko si byo.'

Avuga ko aya makuru yose yayamenye ari uko ageze muri gereza, akavuga ko ushaka kubona ishusho y'igihugu ayibonera muri gereza.

Yagize ati 'Nelson Mandela yaravuze ngo 'niba ushaka kumenya Igihugu uko giteye sura amagereza yacyo'. Ntabwo wamenya igihugu utaragera muri gereza zacyo, ibyo ni byo nirebeye, uko igihugu cyubatse na system yacyo n'ibibazo byo muri system ubibonera muri gereza.'

REBA IKIGANIRO CYOSE

UKWEZI.RW



Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Muri-Gereza-hari-umutwe-w-abantu-batozwa-imyitozo-ya-Gisirikare-Robert-Mugabe

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)