Mukobwa mwiza, irinde iyi myitwarire mu gihe abonye abo mungana bagiye gushyingirwa wowe uraho. – YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Urubuga elcrema rutanga inama zijyanye n'urukundo, kubaka umuryango n'ibindi bijyana n'imibanire, rugaragaza ko hari ibintu umukobwa wisanze muri ibyo bihe byo kubona urungano rwe rumutumira buri munsi mu bukwe yakwirinda kugwamo.

1.Wikumva ko utari umuntu mwiza bihagije

Ntukigere na rimwe wumva ko impamvu abandi bari gushyingirwa wowe ugasigara ari uko uri mubi. Ntabwo ibintu byose bizira rimwe; nutekereza ko uri umuntu mubi bizatuma ureka n'ibikorwa byiza wakoraga, ube wanahinduka mubi kandi bidakwiye.

2. Wikwiyanga

Wikwiheba ngo ni uko bagenzi bawe bari kugutanga gushyingirwa nyamara wowe utaranabona umusore ukubwira ko agukunda, icyo gihe urimo nibwo ugomba kwikunda cyane ndetse ukiyitaho kugira ngo ibyo abandi bagutanze nawe bikugereho.

3.Ntukabagirire ishyari

Ntukigere ugirira ishyari umuntu kubera impamvu iyo ariyo yose. Buri wese agira urugendo rw'ubuzima anyuramo, niba rero baragutanzeyo wibagirira ishyari. Ntabwo kugutanga gushyingirwa bivuze ko wowe utazabona uwo mwubakana urugo.

4.Wikwitekerezaho cyane

Iki ni ikintu cy'ingenzi, ntabwo uba ugomba kumva ko ari ishyano ryaguye kuba bagenzi bawe bashyingiwe wowe utaranabitekereza; ibyo wibitindaho kuko bikwangiriza ibyishimo ugahora ubabaye ndetse kwiheba kwawe bikaba byatuma utekereza nabi.

5.Wikwitandukanya nabo

Ntukagire ishyari ngo ubucuti wari ufitanye n'urungano rwawe buhite burangirana n'uko bashyingiwe wowe ukiri umukobwa, ubucuti bugomba gukomeza kandi si byiza kwitandakanya nabo kuko inshuti nziza burya kuyibona biragoye.

6.Ntukagereranye ubuzima bwawe n'ubwabo

Gutangira kugereranya ubuzima bwawe n'ubw'abandi nta kintu byakugezaho, uretse gukomeza kumva ubabaye, ukajya mu gahinda ndetse ukananirwa no kubona ibintu byiza bigenda biza mu buzima bwawe.

Niba ushaka umukunzi kanda kuri iyi link ukurikize ibisabwa:http://yegob.rw/dating

Leave your vote

Comments

0 comments



Source : https://yegob.rw/mukobwa-mwiza-irinde-iyi-myitwarire-mu-gihe-abonye-abo-mungana-bagiye-gushyingirwa-wowe-uraho/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)