Mukangemanyi Adeline Rwigara yanze kwitaba RIB (YAVUGURUWE) -

webrwanda
0

Ibaruwa ya RIB itumizaho Mukangemanyi Adeline utuye mu Mujyi wa Kigali, Akarere ka Nyarugenge, Umurenge wa Nyarugenge, Akagari ka Kiyovu, Umudugudu w’Ishema yerekana ko uyu mubyeyi yahamagajwe kuri uyu wa Kane, tariki 8 Mata 2021.

Igira iti “Utumiwe ku itariki ya 8 Mata 2021, isaha ya saa Tatu za mu gitondo, kuri RIB HQ’s Kimihurura aho ikorera.’’

Umuvugizi w’Umusigire wa RIB, Dr Murangira B. Thierry, yabwiye IGIHE ko ibyerekeye ibyo akurikiranyweho azabimenyeshwa yitabye Ubugenzacyaha.

Yagize ati “Uwahamagajwe ntaramenyeshwa ibyo aregwa. RIB izagira icyo itangaza Mukangemanyi yamaze kwitaba. Ntaritaba ndetse arakomeza gutegerezwa mu masaha yose y’akazi. Naramuka atitabye turakora icyo amategeko ateganya.’’

Mukangemanyi Adeline Rwigara yabwiye Ijwi ry’Amerika ko atitaba iri hamagazwa kuko Abanyarwanda bari mu cyunamo.

Umunyamategeko Nsabimana Cyprien waganiriye na IGIHE yavuze ko nubwo u Rwanda ruri mu bihe byo kwibuka bitavuze ko ubutabera budakomeza gukora akazi kabwo.

Ati “Yakagombye kwitaba. Iyo ahamagawe inshuro ebyiri atitaba, Ubugenzacyaha bwiyambaza Ubushinjacyaha kugira ngo hakorwe urwandiko rumuzana ku gahato ruzwi nka ‘mandat d’amener’, hanyuma akabazwa ibyo Ubugenzacyaha bwifuza ko asobanura.’’

‘Mandat d’amener’ ntifunga ahubwo yateganyijwe kwifashishwa ku wanze kwitaba ubutabera, aho Umugenzacyaha asaba Umushinjacyaha uri mu ifasi y’aho akorera gukora urupapuro rumuzana ku gahato.

Yakomeje ati “Ni uburyo umushingamategeko yagennye aho uwanze kwitaba ashobora kuzanwa ku ngufu akabazwa, ashobora guhamagazwa yahagera agataha. Ni na ho itandukaniye na mandat d’arrêt kuko rwo ni urupapuro rugufata rukanagufunga.’’

Mukangemanyi Adeline mu 2017 yarezwe ibyaha byo gukurura amacakubiri no guteza imvururu muri rubanda.

Nyuma y’umwaka umwe, amezi abiri n’iminsi 13, we n’abandi barimo umukobwa we Diane Rwigara bagizwe abere n’Urukiko Rukuru.

Mukangemanyi Adeline Rwigara yahamagajwe na RIB, avuga ko atakwitaba kuko ari mu gihe cy'icyunamo



Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)