MTN Rwanda yatanze umusanzu wa miliyari 3,7 Frw wo gutera inkunga Mutuelle de Santé - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Iteka rya Minisitiri w'Intebe ryerekeye inkunga y'ubwisungane mu kwivuza riteganya ko ibigo by'itumanaho mu Rwanda bizajya bitanga 2,5% by'amafaranga byinjiza buri mwaka mu gihe cy'imyaka ibiri naho ku mwaka wa gatatu bigatanga 3%.

Muri iyo gahunda, MTN Rwanda yashyikirije RSSB inkunga yayo mu mwaka wa Mutuelle de Santé wa 2020 ingana na 3.790.595.500 Frw agamije kongerera ingufu iyi gahunda.

Visi Perezida ushinzwe Afurika y'Iburasirazuba n'Amajyepfo muri MTN, Yoland Cuba, yavuze ko bishimiye gutera inkunga abanyarwanda kandi ko ari igikorwa kigamije kubungabunga ubuzima bw'abenegihugu.

Ati 'Turifuza ko abanyarwanda bose bagira icyo bungukira ku kuba MTN ikorera hano mu Rwanda. Kuri twe kandi iki ni ikintu kiduha agaciro cyane ndetse twifuza gukorana byinshi na RSSB, cyane ko buri wese akwiye kungukira ku bikorwa by'umuyoboro nka MTN.'

Yakomeje agira ati 'Guverinoma y'u Rwanda yasabye ko twajya dutanga ku byo twinjiza rero ni ikintu dushyigikiye twivuye inyuma kandi turasaba uwo ari we wese ufite ibikorwa by'iterambere kugira uruhare muri iki gikorwa.'

Umuyobozi Mukuru wa RSSB, Regis Rugemanshuro, yavuze ko ayo mafaranga agiye gutanga umusanzu mu bikorwa by'ubuvuzi kandi bishimangira uruhare rukomeye MTN igira muri gahunda za Leta.

Ati 'Bigaragaza umurava mu kugira uruhare mu iterambere no guteza imbere imibereho myiza. Uyu munsi rero twashyikirijwe amafaranga arenga miliyari 3,7 Frw agiye kudufasha mu bikorwa by'ubuvuzi by'umwihariko mu bwisungane mu kwivuza. Turashimira MTN ko idushyikirije ayo mafaranga agiye gutanga umusanzu muri serivisi z'ubuvuzi, dusanzwe dukorana na MTN kandi twishimira iteka umurava wabo.'

Uretse ibigo by'itumanaho mu Rwanda birebwa n'itegeko rigena ahakomoka amafaranga yunganira gahunda y'ubwisungane mu kwivuza, 10% by'amafaranga Polisi yinjiza nk'amande ku makosa yo mu muhanda na 50% by'ayinjira ku gikorwa cyo gusuzuma ubuziranenge bw'ibinyabiziga bizwi nka Controle technique.

Inkunga ya MTN igamije guteza imbere ibikorwa bya Mutuelle de Santé
Visi Perezida ushinzwe Afurika y'Iburasirazuba n'Amajyepfo muri MTN, Yoland Cuba, ashyikiriza ubuyobozi bwa RSSB sheki y'inkunga
Umuyobozi mukuru wa RSSB, Regis Rugemanshuro, yavuze ko aya mafaranga agiye kongera imbaraga muri serivisi z'ubuzima
MTN yashimiwe umusanzu wayo mu guteza imbere imibereho myiza y'abanyarwanda



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/mtn-rwanda-yatanze-umusanzu-wa-miliyari-3-7-frw-wo-gutera-inkunga-mutuelle-de

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)