Jose Mourinho wananiwe amakipe akomeye yatangiye gushakishwa n'amakipe aciriritse #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Uyu mutoza wananiwe amakipe afite izina rikomeye ari kwifuzwa n'ikipe ya Valencia kugira ngo yerekeze ku kibuga cyayo Mestalla gusimbura umutoza w'iyi kipe Javi Gracia.

Mourinho w'imyaka 58 yirukanwe kuwa Mbere w'iki cyumweru kubera umusaruro muke cyane ko Tottenham yamusabaga kuyigarura mu makipe 4 ya mbere ariko akaba yari amaze iminsi atitwara neza.

Mourinho yahise asimbuzwa umusore ukiri muto cyane Ryan Mason ugiye gutoza iyi kipe mu gihe kingana n'amezi asigaye ngo umwaka w'imikino urangire.

Ibinyamakuru byo muri Espagne biratangaza ko nyiri ikipe ya Valencia witwa Peter Lim yamaze guhamagara uhagarariye Jose Mourinho witwa Jorge Mendes kugira ngo ajye kuyitoza.

Mourinho arifuzwa muri Espagne aherukamo muri 2010 kugeza 2013 ubwo yatozaga ikigugu Real Madrid.

Indi kipe Mourinho arimo kuvugwamo ni Celtic yo muri Scotland nayo iri gushaka umutoza mushya.

Mourinho watoje ibigugu nka Manchester United na Chelsea ndetse na Inter Milan ari kwifuzwa n'amakipe mato nyuma y'aho bigaragariye ko urwego rwe rumaze kugabanuka ndetse atakibasha guhangana n'amakipe akomeye.

Valencia irashaka kwirukana Gracia uri gutsindwa cyane muri La Liga aho kuri ubu ari ku mwanya wa 14 n'amanota 35 mu gihe shampiyona igeze ku munsi wa 31.

Umunya Singapore Lim arifuza kuzana muri Valencia izina rikomeye nka Mourinho kugira ngo ikipe yongere igaruke mu mikino yo ku mugabane w'I burayi.



Source : http://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/jose-mourinho-wananiwe-amakipe-akomeye-yatangiye-gushakishwa-n-amakipe

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)