Ingabo z'u Rwanda ziri mu butumwa bwa LONI muri Sudan y'Amajyepfo zatabaye abakozi 20 ba LONI bari bari batewe n'inyeshyamba zikabacucura ibyo bafite byose #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Abakozi 20 b'Umuryango w'Abibumbye bakorera mu gihugu cya Sudan y'Amajyepfo batabawe n'Ingabo z'u Rwanda zikorera muri icyo gihugu nyuma yuko batezwe igico n'inyeshyamba zo muri ciyo gihugu ahitwa Lingiro, ibirometero 58 uturutse mu majyaruguru ya Torit.

Avugana n'itangazamakuru Major Aime Uwimana wari uyoboye ingabo z'u Rwanda zakoze ubutabazi yagize ati ' Twasanze ubwoba bwabishe batitira, bamwe bari bakomeretse. Batubwiye ko bari bamaze iminsi itanu badasinzira bakaba biruhukije bakitubona'

Aba bakozi b'Umuryango w'Abibumbye bari bavuye Torit bazaniye bagenzi babo ibiryo n'amafaranga baba Longiro, nuko bageze hagati yahitwa Loronyo na Longiro bagabwaho igitero n'abantu 30 bari bitwaje intwaro.

John Mowej, umwe mubarokotse iki gitero yagize ati 'Badutunze imbunda nuko badutegeka gusohoka mu modoka tukaryama hasi. Nyuma yaho twumva barashe hejuru badusaba kureba hasi twubitse inda'
Abo bicanyi babashije gukomeretsa umukozi umwe wabashije guhita avurwa n'ingabo z'u Rwanda ndetse biba amafaranga n'ibyo kurya bari bagemuriye bagenzi babo.
John Mowej yakomeje agira ati 'Nyuma yo kutwambura ibyo twari dufite byose, bahise batubwira ngo dusubire mu modoka zacu ndetse banatubwira ko nitudakurikiza ibyo bavuga baza kuturasa. Nyuma yaho twaje kumva amasasu nuko dukekako muri twe hari abarashwe ariko tuza kumenya ko twese tukiri bazima'

Agaruka ku mbogamizi zo gutabara, Major Aime Uwimana yavuzeko imihanda yangiritse cyane kubera imvura ndetse n'ikipe y'ubutabazi yari yagiye gutabara ikaba yari yaheze mu nzira; mu gihe twagarukaga twabonye ko abanzi baduteze igico hafi nahitwa Loronyo.Ndashimira ingabo nari nyoboye zakoze ibishoboka byose ngo ubutumwa twari twihaye bwo gutabara bariya bakozi bube bwagezweho.

Ingabo z'u Rwanda zizwiho ubuhanga n'umurava igihe cyose ziri mu butumwa bw'amahoro aho zidahwema gushimirwa zambikwa imidari.

The post Ingabo z'u Rwanda ziri mu butumwa bwa LONI muri Sudan y'Amajyepfo zatabaye abakozi 20 ba LONI bari bari batewe n'inyeshyamba zikabacucura ibyo bafite byose appeared first on RUSHYASHYA.



Source : https://rushyashya.net/ingabo-zu-rwanda-ziri-mu-butumwa-bwa-loni-muri-sudan-yamajyepfo-zatabaye-abakozi-20-ba-loni-bari-bari-batewe-ninyeshyamba-zikabacucura-ibyo-bafite-byose/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)