Jenoside yabaye n'ubundi mfite uruguma, papa bamundasiye mu maso – Jean Lambert Gatare gufana Rayon Sports biri mu byamurokoye #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umunyamakuru akaba umuyobozi wungirije wa Radio Isango Star&TV, umuyobozi w'ikinyamakuru Rushyashya, Jean Lambert Gatare avuga ko Jenoside ijya kuba yabaye afite uruguma yatewe n'interahamwe, gusa kuba umufana wa Rayon Sports byagiye bimurokora, ni mu gihe se umubyara bamumwiciye mu maso ye.

Jean Lambert Gatare afite imyaka 51 y'amavuko, ni umugabo wubatse ufite abana n'umugore. Avuka kuri Gatare Anicet na Mukankaka, avuka mu muryango w'abana 8 akaba ari imfura, bane muri bo(abakob wa 2 n'abahungu 2) ndetse na se umubyara bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi, yasigaranye na nyina, baramuna be babiri na mushiki we umwe.

Yavukiye Nyange muri Komine Kivumu ubu ni mu karere ka Ngororero mu Ntara y'Iburengerazuba. Kubera Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, byatumye bimuka muri Ngororero ubu bakaba batuye muri Ruhango ari n'aho ababyeyi bakomoka.

Mu kiganiro n'ikinyamakuru ISIMBI kibanze ku buhamya bwe n'uko yarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, Jean Lambet Gatare yavuze ko yabaye ari hafi kuzuza imyaka 25, icyo gihe yari umwalimu mu ishuri ryisumbuye rya Nyange rimwe ryavuyemo abanyeshuri b'intwari.

Ati'Jenoside iba njye nari mukuru nari mfite imyaka hafi 25, nari perezida w'ishyaka ryitwa Parti Liberal(PL) muri iyo komine yitwaga Kivumu, uretse ibyo nari umwalimu muri ririya shuri ryisumbuye rya Nyange mujya mwumva havuye abanyeshuri b'intwari, benshi muri bo bari abanyeshuri banjye, natangiye kuhigisha mu 1990 Jenoside yabaye ari ho nigisha.'

Ubwo Jenoside yabaga we n'umuryango we bahungiye kuri Kiliziya ya Nyange ari naho baje kwicira se, we n'abandi bake batarenze 20 babasha kurokoka.

Ati 'Jenoside itangira njye n'umyryango wanjye twahungiye muri Kiliziya ya Nyange, hanyuma bamwe barahicirwa abandi bake cyane batagera no ku bantu 20 nanjye ndimo dusohokamo tubasha kugera mu bice bya Gitarama(ubu ni Muhanga) ari naho FPR Inkotanyi yadusanze kugira ngo itubohore.'

Yakomeje agira ati 'Gusohoka muri Kiliziya ya Nyange turi bazima ntabwo navuga ko ari ubundi butwari kuko ni Kiliziya batubwiye ko yarimo abantu ibihumbi 2 ariko ntekereza ko bashobora kuba banarenga, tugasohokamo tutarenze 20 ni uko umunsi w'umuntu uba utaragera, habayeho kwirwanaho ndasohoka njya gucumbika ku muntu wari inshuti y'iwacu wari utuye hafi ya Kiliziya, atubera umuntu mwiza aturarana ijoro rimwe, turakomeza, nta zindi mbaraga ni uko umunsi wari utaragera kandi ntabapfira gushira.'

Amwe mu matariki atazibagirwa hari itariki ya 13 Mata ubwo batangiye kugaba ibitero kuri Kiliziya ya Nyange bakagerageza kwirwanaho ariko interahamwe zikaza kubarusha imbaraga ari nabwo bishe se umubyara bamwiciye mu maso ye, hari tariki ya 15 Mata 1994, uyu munsi nibwo yabonye imirambo myinshi kuko nibwo basenye Kiliziya ya Nyange.

Ati'Papa ni we muntu wa mbere biciye hariya kuri Kiliziya ya Nyange ku itariki ya 15 Mata, ari nabwo batangiye gusenya Kiliziya, amakuru twabonye muri Gacaca ni uko bamaze iminsi 3 bagenda bamuzererana muri Nyange yose, bumva ko bishe umuntu w'umututsi w'igitangaza, abandi hari barumuna banjye biciye muri Kiliziya, bashiki banjye bari bashoboye gusohokamo babicira mu nzira babajugunya muri Nyabarongo.'

'Papa bamurashe duhagararanye, we twagize amahirwe, nabyita amahirwe ntabwo bamutemuaguye cyangwa se ngo bamushinyagurire, hari umujandarume wari uhari yari yahaye amafaranga amubwira ngo nibanatwica uzagire akana kanjye kamwe usigarana, yari yamuhaye amadorali 50, bamwishe afite amadorali mu mufuka, yaramubwiye ngo aho kugira ngo bagushinyagurire ngiye kukurasa undi ati waba ugize neza ahita amurasa urufaya rw'amasasu umurambo we barawirukankana, ni nabwo nanjye nabonye umwanya wo kwiruka njya kwihisha mu bihuru.'

Umunsi biciyeho se na murumuna we muri Jenoside ni imwe mu minsi atazibagirwa

Undi munsi avuga ko atazibagirwa ni umunsi bishe murumuna we bamusanze aho bari bihishe arimo kota akazuba akanga kubatanga ngo nabo babice akemera gupfa wenyine abitangiye.

Ati'Undi munsi ni umunsi bishe murumuna wanjye Jacques Norbert Gatare, impamvu bingora mu mutima ni uko twari twageze ahantu numva ko bishoboka kuko bamwishe mu ntangiriro z'ukwezi kwa Gatanu, twumva ko Inkotanyi ziri hafi, twagize ibyago interahamwe zitwa za Uwitije zimenya umuryango twahungiyemo, ziraza tugira ibyango zisanga ari we urimo kota akazuba hanze baba ari we baheraho.'

'Yabaye umuntu w'umugabo, baramubajije ngo mukuru wawe ari he, ati njye nahunze mva i Kigali (kuko niho yabaga), mukuru wanjye byatangiye ari i Kibuye bambwiye ko yapfiriye i Nyange muri Kiliziya, ariko mu mutima we yaravugaga ngo twese baratwica ariko we narokoka acume iminsi yazareberera barumuna bacu bazarokoka nabo.'

Nyuma y'uko bishe murumuna we, umuryango wari ubacumbikiye wabasabye ko we na mama we bahava hagasigara baramuna be kugira ngo interahamwe zitazabica bose, ku bw'amahirwe abo barumuna be baje kuharokokera, FPR Inkotanyi niho yasanze.

Kuba umufana wa Rayon Sports ni kimwe mu bintu byagiye bimufasha ndetse arokoka Jenoside, ni nyuma yo kumutwara inshuro nyinshi bagiye kumwica bagasanga ari umufana wa Rayon Sports bakamureka.

Ati'ndi umuntu wagize amahirwe yo kudakomeretswa n'interahamwe, iteka zarantwaraga, abantu benshi baravuga ngo ndi umufana wa Rayon Sports(…) sinzibagirwa ahantu bigeze kunjyana kuri bariyeri ya Nyabisindu ya Muhanga, bagiye kunyica haza interahamwe yitwa Bosco arambwira ngo ariko nkuzi he? Kuko nabaye i Kigali cyane ndavuga nti ushobora kuba unzi za Gatsata, ku Mumena kuko naho twahatuye.'

'Arambwira ngo ntabwo wigeze ujya ku Kicukiro? Ndamubwira nti ntabwo nigeze ntura Kicukiro ariko nazaga Kicukiro nje kureba imyitozo ya Rayon Sports, ahita ambwira ngo uri umurayon? Nti yego, arambwira ngo ntiyakwica umurayon ngo nzagende nicwe n'abandi, ndokoka ntyo.'

Jenoside ijya kuba yabaye afite uruguma ku jisho nyuma yo gukubitwa n'umwalimu witwa Eugene bigishanyaga i Nyange amuziza ko yishimiye ko uwitwa Katumba wari mu bakomeye ishyaka rya CDR yapfuye, bamubwiye iyo nkuru yaravuze ngo'naravuze nti se na we yapfa? Narinzi ko agira umubiri udakorwaho bavuga ko ari ba burende, none se burende ije gupfa ite? Umu CDR twigishanyaga witwa Eugene aterura ikintu arakinkubita, Jenoside yabaye n'ubundi narakomeretse ku jisho.'

Tariki ya 4 Kamena ni itariki nayo avuga ko izamuhora mu mutwe kuko ari bwo Inkotanyi zabagezeho zikabarokora(yari kumwe na nyina) ubwo zafatanga Umujyi wa Muhanga, yumvise bameze nk'abavuye mu mva bazutse bagarutse ib'umuntu, ahora yishimira ko FPR Inkotanyi yafashe igihugu kuko atiyumvisha uburyo byari kumera iyo abateguye Jenoside bagumya kuyobora igihugu.

Avuga ko kugira ngo bagere i Muhanga bavuye Nyange ari urugendo rutari rworoshye kuko bahageze hafi icyumweru kandi mu busanzwe ari amasaha make, byatewe n'uko bagendaga bihisha, rimwe na rimwe bakabavumbura.

Yishimira kuba FPR Inkotanyi yararokoye igihugu



Source : http://isimbi.rw/kwibuka/article/jenoside-yabaye-n-ubundi-mfite-uruguma-papa-bamundasiye-mu-maso-jean-lambert-gatare-gufana-rayon-sports-biri-mu-byamurokoye

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)