"Isata yo mu mazi" mu Kiyaga cya Ruhondo yatunguye benshi -

webrwanda
0

Aya mazi yo mu Kiyaga cya Ruhondo yazamutse mu kirere ahagana saa munani zo kuri uyu Kabiri. Ni ayo ku ruhande rwo mu Murenge wa Gashaki mu Kagari ka Kigabiro mu Mudugudu wa Birwa.

Umuturage wabonye ibi biba, Hafashimana Gervais, yavuze ko bisanzwe n’ubwo bidakunze kuba cyane kuko mu myaka irenga 40 amaze kubibona nka kane.

Ati "Ibi byabaye tubireba nka saa tanu na mirongo itanu ariko bijya bibaho kuko mu myaka irenga mirongo ine mfite maze kubibona inshuro enye ariko biheruka nko mu myaka itanu ishize. Kuri uyu munsi byamaze nk’iminota 30.”

"Isata yo mu mazi" isobanurwa nk’ikinyabihe (weather phenomenon) gituruka ku muyaga, umayaga uhuha uhagaze ugahuza igicu kiremereye n’amazi y’ikiyaga; bitewe n’ikinyuranyo kinini hagati y’ubushyuhe bwo ku kiyaga n’ubwo hejuru yacyo, aho ibicu biremeye biri.




Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)