Rusizi: Abantu 12 barimo uwagurishije inkwano akaguramo imbunda batawe muri yombi -

webrwanda
0

Aba bantu bose bafungiye kuri Sitasiyo ya RIB i Kamembe mu Karere ka Rusizi. Ibi byaha bakurikiranyweho babikoze mu bihe bitandukanye kuva mu Ukuboza 2020.

Abakekwa bakoreye ibyaha mu Mirenge ya Nkombo, Gihundwe na Kamembe mu Karere ka Rusizi mbere yo gufatwa ku bufatanye bw’inzego z’umutekano n’abaturage.

RIB itangaza ko bamwe mu bakurikiranweho ibi byaha bari barirukanwe mu gisirikare kubera imyitwarire mibi ubu bakaba bari barangije ibihano muri gereza ku bindi byaha bari barahaniwe.

Umwe mu batawe muri yombi yabwiye itangazamakuru ko amafaranga yaguze imbunda yifashishwaga mu bikorwa by’ubugizi bwa nabi yakuwe mu nkwano yatanzwe ku mukobwa we.

Iyi mbunda yaguzwe ibihumbi 150 Frw, ikuwe muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).

Umuvugizi w’Umusigire wa RIB, Dr Murangira B. Thierry, yabwiye IGIHE ko iperereza ry’ibanze ryagaragaje ko hari abandi bantu babiri bafunzwe barimo uri ku Mulindi n’uri muri Gereza Nkuru ya Rusizi bagize uruhare mu byaha bitanu abaregwa bakurikiranyweho ariko bo bakaba barafashwe ku ikubitiro.

Yagize ati “Ibi byaha babikoze mu bihe bitandukanye mu Ukuboza 2020 no muri Gashyantare na Werurwe 2021, babikorera mu mirenge ya Nkombo, Gihundwe na Kamembe. Ibi byaha kenshi byagiye byitirirwa inzego z’umutekano, kuko aba bagizi ba nabi iteka babaga bisanishije nazo.’’

Mu Ukuboza 2020 ni bwo abaregwa bakoze ubujura bwitwaje imbunda; icyo gihe abantu batatu bagiye kwiba moteri y’ubwato mu Mujyi wa Bukavu muri RDC ariko bahageze kuyifungura birabananira baragaruka.

Dr Murangira yavuze ko mu ibazwa ry’ibanze, abaregwa ‘biyemereye icyo cyaha’ banavuga uwaguze iyo mbunda.

Tariki ya 22 Ukuboza 2020, habaye ubundi bujura aho uwari ufite imbunda, yambaye n’imyenda ya gisirikare yafatanyije n’abandi bane bibye 705.000 Frw kwa Ntawukiriwabo Théogène [Gatibisi] wo mu Murenge wa Nkombo.

Nyuma y’iminsi itanu, ku wa 27 Ukuboza 2020, umugabo wari ufite imbunda yajyanye n’abandi babiri kwiba mu rundi rugo ruri mu Murenge wa Gihundwe barasa umugore witwa Nyirandayisenga Olive baramwica, bamutwara 470.000 Frw.

Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira yavuze ko amakuru y’ibanze yerekana ko uwo mugore yagambaniwe n’umugabo we kubera amakimbirane yo mu ngo.

Ati “Ya mafaranga 470.000 bayatwaye nk’igihembo. Mu kujijisha bumvikanye ko babikora nk’abaje kwiba kandi bikitirirwa ko byakozwe n’abasirikare, bityo uruhare rw’uwo mugabo mu rupfu rw’umugore we ntirumenyekane.’’

Mu bindi bitero, aba bagizi ba nabi bakoze harimo icyo ku wa 11 Gashyantare 2021 aho babiri muri bo bambaye imyenda ya gisirikare, bakarasa bakanakomeretsa cyane Nsabimana Joël mu rubavu ku buryo isasu ritunguka mu mugongo. Icyo gihe bamutwaye 50.000 Frw na telefoni ngendanwa muri ubwo bujura bwabereye mu Murenge wa Mururu muri Rusizi.

Mbere yo gutabwa muri yombi, ku wa 27 Werurwe 2021batatu mu bakekwa bibye 2.000.000 Frw mu rugo rwa Habimana Ezekiel wi Kamembe mu Karere ka Rusizi ndetse basiga we n’umugore bababoshye.

Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B, yibukije ko guhangabanya umutekano w’abaturarwanda bitazigera byihanganirwa na gato, yasabye abafite imigambi yo gukora ibyaha kuyireka kuko batazacika ubutabera.

RIB yihanganishije ababuze ababo bazize ibikorwa by’ubugizi bwa nabi, inashimira abantu bose bafashije inzego z’umutekano gutahura no kubafata.

Abantu 12 bakurikiranyweho ibyaha birimo gutunga intwaro batawe muri yombi
Ibikoresho bafatanywe harimo n'ibya gisirikare



Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)