Indirimbo 'Haje gushya' yubakiye ku nkuru y'abantu babiri batangiye banywa bakaza kuba 60, inyikirizo yayo igakomeza ivuga ko 'Haje gushya'. Iyi ndirimbo iri kuri Album 'Kimirantare' y'umuraperi Riderman uri mu bakomeye mu Rwanda. Yagombaga kumurikwa mu mpera za 2019, isubikwa kubera 'akazi kenshi' Riderman yari afite muri icyo gihe.
Riderman aganira na INYARWANDA yavuze ko iyi ndirimbo ye nshya ari iy'abantu bataramye bishimye. Yagize ati "Ni indirimbo y'abantu bataramye bishimye. Iri kuri album yanjye ya Kimirantare".

                      Indirimbo ya Riderman yakorewe mu Ibisumizi
'Ibisumuzi Records' yabarizwaga mu inzu ifasha abahanzi mu bya muzika Riderman yari yarise Ibisumizi. Yakorewemo indirimbo zakunzwe mu bihe bitadukanye, ndetse yari Label yabarizwagamo abarimo Ama-G The Black, M-Izzo, Queen Cha n'abandi.
Ridermah aherutse kuririmba mu gitaramo cyateguwe na Mico The Best banamurika indirimbo nshya bakoranye yitwa 'Ubunyunyusi'. Mbere yaho yari yaririmbye mu iserukiramuco rya Iwacu Muzika Festival.
Avuga ko yahisemo gukomeza gusohora zimwe mu ndirimbo zigize Album ye, kugira ngo aticisha irungu abafana be n'abakunzi b'umuziki muri rusange. Uyu muraperi avuga ko iyi Album ye atayimurika yifashishije iyakure (internet) kuko ataba ataramiye abafana be mu buryo bukwiye. Yavuze ko icyorezo cya Covid-19 nigicogora azakora igitaramo cyo kumurika iyi Album.