Gakenke: Urubyiruko rworoherejwe kubona amahirwe n'inyungu biri mu buhinzi bwa kawa - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Iterambere uru rubyiruko rwagezeho rishingiye mu buhamya rwatanze rushingiye ku buryo rwafashijwe ndetse rukoherezwa kwiteza imbere.

Uru rubyiruko ruvuga ko rwagabanyirijwe umugabane shingiro wari ku bihumbi 30 rugatanga 15 Frw nyuma runahabwa amahugurwa mu buhinzi bwa kawa no gukora ifumbire y'imborera rukoresha muri ubwo buhinzi.

Binyuze muri ibyo bikorwa, urwo rubyiruko rurimo abirihiye kaminuza, abubatse inzu zo guturamo zigezweho n'ibindi birimo gukora ubworozi bwa kijyambere.

Habiyaremye Oswald wo mu Murenge wa Rushashi yavuze ko ubuhinzi bwa kawa bwatumye yiyubakira inzu igezweho yo guturamo.

Yagize ati 'Njye njya gukunda kawa nabikomoye ku babyeyi banjye bajyaga kuzikorera tukajyana. Kugeza ubu mfite ibiti birenga 150, nkinjira muri Koperative Abakundakawa, batwakiriye neza, batwigisha kwita kuri kawa, batwigisha gukora ifumbire iborera ukwezi kumwe ndetse batugurira n'umusaruro dukuramo bakanaduha ubwasisi. Ubu maze kwiyubakira inzu igezweho murayibona, ntunze umuryango w'abantu batanu kandi no mu buzima busanzwe ntacyo mbaye ndi mu iterambere nk'abandi.'

Usabamariya Alice na we yagize ati 'Maze kugabanyirizwa umugabane shingiro nkaba umunyamuryango wa koperative, nahinze kawa ubu mfite ibiti 100 nkuraho ibilo birenga 800, byanteje imbere nirihiye kaminuza ndarangije. Mfite inka za kijyambere ebyiri. Mfite intego yo kugira ibiti 500 byanjye bya kawa.''

Uru rubyiruko rukomeza rugira inama abakiri bato guhindura imyumvire yo kumva ko kawa ari igihingwa cy'abakuze ahubwo bakareba amahirwe arimo nabo bakiteza imbere.

Muhire Gilbert yagize ati 'Urubyiruko ruhagarike kwibwira ko igihingwa cya kawa ari icy'abantu bakuze cyangwa gitinda kuko iyo cyeze gitanga umusaruro uhagije ndetse kikamara igihe umuntu asarura ntabwo kawa yagenewe abasaza gusa kuko na bo iyo basarura ubu ni iyo bahinze bakiri bato nkatwe.''

Ubuyobozi bw'Akarere ka Gakenke buvuga ko gahunda yo kwinjiza urubyiruko mu buhinzi bwa kawa yatekerejweho ndetse imaze gushorwamo miliyoni 100 Frw arimo ayashyizwe mu guhugura urubyiruko no kurufasha gusazura kawa aho inyinshi zahinzwe mu myaka 50 ishize.

Umuyobozi w'Akarere ka Gakenke wungirije ushinzwe Imari, Ubukungu n'Iterambere, Niyonsenga Aimé François, avuga ko iyi gahunda izakomeza gushyigikirwa kuko itanga umusaruro ushimishije.

Yagize ati 'Gahunda yo kwinjiza urubyiruko mu buhinzi bwa kawa nk'akarere twayitekerejeho kandi tuzakomeza no kuyishigikira kuko yatanze umusaruro. Mbere wasangaga abakuze barahinze kawa bakiyubakira inzu nziza, bakarihira amashuri abana babo n'irindi terambere. Urubyiruko rwayigezemo, ubu ruzi neza gukora ifumbire rukoresha ruhinga rukanayigurisha, rwatangiye no kudufasha gukora pépinière zo gusazura kawa twari dufite yo muri za 1950 yari imaze gusaza n'ubwo tukiri mu rugendo rwo kubigera.''

Umuyobozi wa Koperative Abakundakawa, Bizimana Anastase, ahamya ko iyi gahunda yatangiye gutanga umusaruro kuko hatangiye gukorwa ingemwe zirenga ibihumbi 10 buri mwaka hagamijwe kurushaho gusazura ibiti bimaze igihe.

Yagize ati "Iyi gahunda twafatanyije n'Akarere kacu kandi yatanze umusaruro kuko tumaze korohereza urubyiruko ku mugabane shingiro twakiriye abagera kuri 367 harimo abakobwa 246 n'abasore 121. Bafite kawa zabo banatangiye kudufasha gusazura iyo twari dufite kuko buri mwaka tubona ingemwe zirenga ibihumbi 10 ari bo babikoze. Bibateza imbere natwe tugatera imbere na koperative igatanga icyizere ko izahoraho mu gihe twe bashaje tuzaba tutagishoboye, bo bazaba bahagaze neza.''

Ikigo cy'Igihugu gishinzwe Amakoperative, RCA, kigira inama abahinzi ba kawa gukomeza gushyigikira gahunda yo gusazura izo bafite kuko inyinshi zishaje no kuzitaho ngo zibagirire akamaro no kwinjizamo abakiri bato bafite imbaraga n'ubushobozi bwo gukoresha ikoranabuhanga rigezweho.

Uretse Akarere ka Gakenke kashyigikiye iyi gahunda yo kwinjiza urubyiruko mu buhinzi bwa kawa, Umuryango udaharanira Inyungu wa Root Capital usanzwe ukorana n'abahinzi ba kawa muri aka gace na wo watanze ibihumbi 20 by'amadorali azagabanywa abagore n'urubyiruko rwo muri Koperative Abakunda kawa.

Abiganjemo urubyiruko boroherejwe kubona amahirwe n'inyungu biri mu buhinzi bwa kawa
Urubyiruko rwishimira intambwe rumaze gutera
Akarere ka Gakenke kari mu duhingwamo ikawa nyinshi



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/gakenke-urubyiruko-rworoherejwe-kubona-amahirwe-n-inyungu-biri-mu-buhinzi-bwa

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)