Sainte Famille Hotel yagaruye Orechestre Impala n'amafunguro ya Kinyarwanda - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni amafunguro iyi hoteli yatangije muri Werurwe uyu mwaka mu cyiswe 'Sunday African Cuisine' akundwa na benshi ku bw'umwimerere ateguranywe. Abafashe kuri aya mafunguro iki gikoni kigitangira bavuze ko babonye ahantu heza ho gufatira amafunguro ateguye mu buryo bw'umwimerere kandi atarimo ibirungo byinshi.

Nyuma y'akaruhuko k'intangiriro yo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi, Ubuyobozi bwa Sainte Famille Hotel buratangaza ko ubu iki gikoni cyongeye gufungurwa kandi bakaba biteguye kwakira ku bwinshi abazakigana.

Umuyobozi wa Sainte Famille Hotel, Bukumura Egide yavuze ko 'Sunday African Cuisine' yongeye gufungura kandi ko amafunguro yose ya Kinyarwanda bayafite ndetse n'urwagwa rw'umwimerere rudapfa kuboneka ahandi muri Kigali.

Yagize ati "'Sunday African Cuisine' ni inteko ya Kinyafurika igizwe n'amafunguro yiganjemo aya Kinyarwanda abantu badusabye igihe kirekire kuko bari bayakeneye. Ni amafunguro atarimo amavuta utapfa kubona muri hoteli zindi ziri mu Mujyi wa Kigali; ibyo ni agashya ku bakiriya bacu. Twatangiye mbere y'icyunamo kandi abantu bari bari kwitabira cyane. Ubu twongeye twasubukuye, tuributsa abakiliya bacu ko twagarutse.'

Yakomeje ati 'Ni ibiryo bifite umwimerere byo mu muco nyarwanda w'uko kera batekaga, umuntu arya ntarwaragurike kuko nta birungo biba birimo. Ikindi ni uko aya mafunguro aba aherekejwe n'umuziki wa Kinywarwanda wa Orchestre Impala kandi byose biteguye mu buryo bwa Kinyarwanda.'

Bukumura yongeyeho ko aya mafunguro aba ari kumwe n'urwagwa rwenze mu buryo bw'umwimerere.

Ati 'Hano muri Sainte Famille Hotel dufite urwagwa rwiza kandi ubu barushyize ku rundi rwego mu kurutegura kuko dufite n'icyemezo gitangwa n'Ikigo cy'Igihugu cy'Ubuziranenge cyo gukorana isuku'.

Igikoni cya 'Sunday African Cuisine' kiboneka buri cyumweru kuva saa sita kugeza saa kumi z'umugoroba ariko ubuyobozi bwa hoteli buvuga ko bushobora kongera amasaha kizajya kirangiriraho bitewe n'ibyifuzo by'abakiliya. Harimo amafunguro agenewe abakuru ndetse n'agenewe abana bato ku biciro bito.

Muri ayo mafunguro harimo nk'imyumbati, ibihaza, amashaza, umushogoro, rukacarara, igitoki, ibigori, amateke, ibisusa, inyotse, nyirakarayi ndetse n'ibindi by'umwimerere wa Kinyarwanda tutibagiwe n'urwagwa rwenze mu buryo butavangiye.

Hategurwa umutsima wa rukacarara
St Famille hotel yagaruye amafunguro ya Kinyarwanda
Ibi byitwa nyirakarayi
Imyumbati igeretse ku bishyimbo wayihasanga
Izi ni imbogeri
Ibi biratogosheje
Aya ni amashaza atetse Kinyarwanda
Ibihaza bikundwa na benshi biba bihaboneka
Ibi ni ibigori bitogosheje
Umukino w'igisoro nawo uba uri kuhakinirwa nk'umwe mu mikino ya kera mu Rwanda
Aya mafunguro aba aherekejwe n'umuziki wa Kinyarwanda ucurangwa na Orchestre Impala
Aya mafunguro aba ari mu nkono za Kinyarwanda
Abatanga serivisi muri St Famille Hotel baba babukereye



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/sainte-famille-hotel-yagaruye-orechestre-impala-n-amafunguro-ya-kinyarwanda

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)