Davido yamaze gutandukana n'umukunzi we. – YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Bikomeje kuvugwa ko umuhanzi Davido wo muri Nigeria ashobora kuba yatandukanye n'umukunzi we nyuma yaho uyu mukobwa, Chioma Avril Rowland asibye amafoto yose ya Davido ku mbugankoranyambaga ze.

Chioma yasibye aya mafoto ari kumwe n'uyu muhanzi babyaranye, nyuma y'iminsi ishize kuri murindasi hacicikana amafoto y'uyu muhanzi yishimanye n'umunyamideli w'umunyamerikazi Mya Yafai w'imyaka 22 y'amavuko.

Nk'uko bigaragara ku rukuta rw'uyu mugore, ifoto isigayeho ya Davido ni ifoto ya Alubumu (Album Cover) 'A Better Time' y'uyu muhanzi igaragaraho ifoto y'umuhungu wabo bombi bise Ifeanyi Adeleke. Amakuru atangazwa na bimwe mu bitangazamakuru byo muri Nijeriya avuga ko bishoboka ko umubano waba bombi waba utameze neza muri iyi minsi kubera uriya munyamideli.

Leave your vote

Comments

0 comments



Source : https://yegob.rw/davido-yamaze-gutandukana-numukunzi-we/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)