Covid-19: Bamwe mu bacuruza mu masoko abiri yo mu mujyi wa Huye bahagaritswe ibyumweru bitatu -

webrwanda
0

Ni icyemezo cyafashwe n’inzego z’ubuyobozi ku bufatanye n’iz’abikorera mu Karere ka Huye kuri uyu wa Kane tariki ya 8 Mata 2021 hagamijwe gukumira ikwirakwira ry’icyorezo cya Covid-19.

Imibare y’inzego z’ubuzima igaragara ko imibare y’abandura Covid-19 mu Karere ka Huye ikomeje kwiyongera kurusha ahandi. Iyo kuri uyu wa Gatatu yerekana ko handuye abantu bashya 62 mu gihe ku munsi wawubanjirije hari handuye 45. Mbere yaho hari handuye abantu bashya 75.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ngoma aho ayo masoko aherereye, Mutsindashyaka Alphonse yabwiye IGIHE ko izo ngamba zigamije guhagarika ikwirakwira rya Covid-19.

Ati “Ni ingamba zigamije gukumira Covid-19 zireba abakorera mu masoko yombi, Ingenzi , cyane cyane ko n’ibipimo twahafatiye byagaragaje ko harimo ubwandu. Ni yo mpamvu rero twafashe izo ngamba.”

Abacururiza mu maduka yo hanze y’isoko bazakomeza gukora ariko amaduka yegeranye ntabwo azajya afungurira rimwe. Yahawe nimero ku buryo azajya asimburana.

Ati “N’amaduka nayo azajya asimburana kuri 50%. Hari abazajya bakora ku wa Mbere ku wa Kabiri ntibagaruke. Nabwo ni uburyo bwo kugira ngo abantu baze ari bakeya mu mujyi kuko n’ubundi bahahurira baturutse imihanda inyuranye kandi uko baza hashobora kuzamo abanduye.”

“Ariko iyo abantu basimburana haba harimo amahirwe ko hagize abandura uyu munsi ab’ejo baba ari bazima, nabyo bikatwongerera amahirwe ko dushobora kurwanya iki cyorezo kikaba cyagenda kigabanya ubukana.”

Yavuze ko no mu bakarani naho hafashwe ingamba ko bazajya bakora ku kigero cya 30% kuko ubusanzwe bakoraga ari benshi bacucitse batanubahiriza ingamba zashyizweho mu gukumira covid-19.

Muri Salon de coiffure aho bagosha bakanatunganya imisatsi, restaurant na alimentation bazakomeza gukora ariko bagabanye abakozi bagere kuri 30% ndetse n’abo bakira babe ari bakeya.

Abacuruza serivise z’itumanaho ku muhanda bazwi nk’aba Agents hazajya bakora ari 50%.

Abacuruza imiti muri Farumasi; banki n’ibigo by’imari bazakomeza gutanga serivise nk’uko bisanzwe ariko bubahiriza ingamba zisanzwe zo kwirinda Covid-19.

Izi ngamba zifashwe mu Mujyi wa Huye nyuma y’uko tariki ya 6 Mata 2021 Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu ifashe umwanzuro wo gushyira muri gahunda ya Guma mu Rugo imirenge itandatu yo mu turere twa Huye, Nyaruguru na Gisagara.

Byatewe n’uko iyo mirenge yari ikomeje kugaragaramo abanduye Covid-19 benshi kurusha ahandi.

Uretse amasoko azasigara akoreramo abacuruza ibiribwa, amaduka yo mu mujyi wa Huye nayo iryafunguye uyu munsi ejo rizajya rifunga hakore irindi

[email protected]




Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)