Centrafrique: Sadiki Abass wayoboraga umutwe witwaje intwaro wa 3R yapfuye -

webrwanda
0

Amakuru yatanzwe n’uwitwa “Général Bobbo” watangaje ko ari we muyobozi mushya w’uwo mutwe, yavuze ko Sadiki Abass yaguye ku kigo nderabuzima cya Kambakota kiri muri kilometero 320 ugana mu Majyaruguru y’Umurwa Mukuru, Bangui.

Aljazeera yatangaje ko uwo mugabo wari warashyiriweho ibihano n’Umuryango w’Abibumbye na Amerika, yakomerekejwe n’amasasu yarasiwe mu gitero umutwe wa 3R wagabye mu Mujyi wa Bossembele uri muri kilometero 130 uva i Bangui ku wa 16 Ugushyingo 2020.

Ayo makuru ariko yavugurujwe n’Umuryango w’Abibumbye n’abandi bo mu nzego z’umutekano, bavuga ko ahubwo Abass yaba yarakomerekeye mu gico imodoka ye yatezwe mu Ukuboza 2020. Kuva icyo gihe amakuru y’urupfu rwe yagiye ahwihwiswa ariko uwo mutwe ntiwayemeza.

Sadiki Abass wapfuye ku myaka 59 y’amavuko, yashinze 3R mu 2015 agamije guhangana na guverinoma ya Perezida Faustin Archange Touadéra. Mu 2019 Umuryango uharanira Uburenganzira bwa Muntu, Human Rights Watch, washinje umutwe we kwica abaturage 46, naho muri Kanama 2020 Amerika n’Umuryango w’Abibumbye bimufatira ibihano bimushinja kwica, gufata ku ngufu, gutoteza no gukura abaturage mu byabo.

Umutwe wa 3R ni umwe mu ifite ibikoresho kandi umenyereye Amajyaruguru y’Uburengerazuba bwa Centrafrique.

Mu Ukuboza nawo wiyunze ku yindi iri mu ihuriro rya Coalition des Patriotes pour le changement (CPC) riyobowe na François Bozizé wahiritswe ku butegetsi mu 2013. Intero yaryo ni imwe, guhungabanya umutekano w’igihugu no guhirika Perezida Touadéra ku butegetsi.

Bi Sidi Souleymane wari uzwi nka Sadiki Abass wayoboraga umutwe w'abarwanyi bitwaje intwaro wa 3R yishwe n'ibikomere by'amasasu yaherukaga kuraswa /Ifoto: PM News



Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)