Burundi: Ishyirahamwe ryashakiraga abasore n'inkumi abo babana ryafunzwe nabi #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Abagabo 2 bari bayoboye iryo shyirahamwe bafashwe bajyanwa gufungwa kubera ubu bucuruzi bwateshaga agaciro umuco w'Abarundi.

Iri shyirahamwe 'Favorite Partner Company'' ryahagaritswe n'igipolisi cy'Uburundi ryari ryashinzwe mu kwezi gushize. Iri shyirahamwe ryari ryihaye intumbero yo guhuza abasore n'abakobwa bakeneye kubakana.

Umuvugizi wa Minisiteri y'ubutegetsi bw'igihugu, umutekano n'iterambere rusange, Pierre Nkurikiye, yatangaje ko ibyo binyuranyije n'umuco n'ikirango cy'Uburundi, kandi ko bigamije no gusenya ingo no gushishikariza abantu gukora umwuga wo gusambana.

Iryo shyirahamwe ryo ryavuze ko ryari ryahawe uburenganzira bwo gukora n'inzego zibishinzwe kandi ko ryatanga n'imisoro.

Polisi ivuga ko ibyo ryasabiye uruhushya atari byo ryagiye gukora, rikongeraho ko ibyo ryakoze bijyanye no guhungabanya umutekano w'igihugu.

N'ubwa mbere mu Burundi hari habaye ishyirahamwe ryiyemeza kujya ahabona, rigakora igikorwa co guhuza inkumi n'abasore.

Iri shyirahamwe ryahuzaga umuhungu cyangwa umukobwa uryitabaje akeneye uwo bakubakana urugo.

Kugira ngo babahuze,umuntu yabanzaga kwishyura ibihumbi icumi by'amarundi byo kwiyandikisha, hanyuma ukavuga icyo wifuza ku wo wifuza ko murushinga.

Iyo babaga bamaze kubona abo bohuza,mbere yo kubahuza babanzaga kwishyura amafaranga ibihumbi ijana.



Source : http://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/ubuzima/article/burundi-ishyirahamwe-ryashakiraga-abasore-n-inkumi-abo-babana-ryafunzwe-nabi

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)