Amashuri makuru yo mu Rwanda agiye gutangira kwigisha ururimi rukoreshwa muri Turikiya - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ibi byatangajwe na Ambasaderi wa Turikiya mu Rwanda, Burcu Çevik, mu kiganiro yagiranye n'Ibiro Ntaramakuru by'Abanyaturikiya, Anadolu Agency.

Çevik yatangaje ko Yunus Emre Institute igiye kohereza i Kigali abarimu bakigisha amasomo n'Igiturikiya.

Uyu mwanzuro wafashwe nyuma y'uruzinduko rw'iminsi itanu rwabaye kuva tariki 12 kugeza 17 Mata 2021, itsinda ry'Abanyaturikiya riyobowe n'Umuyobozi w'ururimi kavukire muri Yunus Emre Institute, Yavuz Kartallioglu, ryagiriye uruzinduko i Kigali, maze rikagirana ibiganiro n'abayobozi ba Kaminuza y'u Rwanda kuri ubu bufatanye.

Çevik yagize ati 'Abazumva bashaka kwiga Igiturikiya ku mpamvu zerekeranye n'amasomo cyangwa ubucuruzi bazabasha kukigira mu Rwanda ndetse porogaramu zo gutangira kucyigisha zishobora gutangira muri uyu mwaka wa 2021.'

Yongeyeho ko ibi atari ibintu bitunguranye kuko mu 2019 Kaminuza y'u Rwanda yari yarasinyanye amasezerano na Yunus Emre yo kwigisha Igiturikiya.

Yagaragaje kandi ko kwigisha uru rurimi bizongera umubano mwiza hagati y'abaturage b'ibihugu byombi.

Ibi bije nyuma y'aho iki gihugu kimaze igihe gifatanya na Guverinoma y'u Rwanda mu bijyanye n'uburezi, aho mu ntangiro z'uyu mwaka cyahaye abanyeshuri bo mu Rwanda 200 amahirwe yo kwiga muri kaminuza zaho zikomeye, mu byiciro bitatu birimo icya Mbere cya Kaminuza (Bachelor Degree), icya Kabiri (Masters) ndetse n'icya Gatatu (PhD).

Çevik yavuze kandi ko ibigo byo muri Turikiya biri gutanga amahugurwa n'imyitozo mu Rwanda mu bijyanye n'umutekano.

Ati 'Vuba aha Ikigo cya dipolomasi cya Minisiteri y'Ububanyi n'Amahanga ya Turikiya cyahaye amahugurwa ajyanye na dipolomasi hifashishijwe ikoranabuhanga abadiplomate bashya 41 b'abanyarwanda.'

Uyu muyobozi yavuze ko kandi igihugu cye gifite gahunda yo gutangiza mu Rwanda ishuri ryigisha amasomo y'ubumenyingiro.

Mu myaka itandatu Turikiya imaze ifunguye ambasade yayo mu Rwanda, umubano w'ibihugu byombi ugeze ku rwego rushimishije, aho bimaze gusinyana amasezerano 20, mu bijyanye n'uburezi, ubucuruzi, ishoramari n'ibindi.




Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/amashuri-makuru-yo-mu-rwanda-agiye-gutangira-kwigisha-ururimi-rukoreshwa-muri

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)