Bugesera: Bamenye akamaro ko kwizigamira nyuma yo kubona ingaruka za Covid-19 -

webrwanda
0

Ibi babitangaje ku wa Gatandatu tariki ya 3 Mata 2021,ubwo imiryango 250 yagizweho ngaruka na Covid yahabwagwa ibiryo byo kurya kuri Pasika birimo umuceri,amavuta ,kawunga, ibishyimbo, isukari mu rwego rwo kuyifasha.

Buri muturage yahawe ibiro 5 by’umuceri, akajerekani k’amavuta n’ibiro bitanu by’ifu ya Kawunga.

Aba baturage bavuga ko bishimiye ibiryo bitandukanye bahawe kuko bizabafasha cyane cyane muri ibi bihe abana babo bari mu biruhuko.

Bamwe mu baganiriye na IGIHE, bemeza ko mbere y’uko Covid igera mu Rwanda basesaguraga cyane kandi batari bazi gahunda yo kwizigamira bakanashimangira ko iki cyorerzo cyatumye bamenya kwizigamira.

Mukahirwa Alice wo mu murenge wa Mareba, yemeza ko kuba ahawe ibiryo bizamufasha cyane muri iki gihe cy’ibiruhuko by’abanyeshuri.

Ati “ Twishimye cyane kuko baduhaye ibyo kurya, biri budufasheho gato cyane cyane muri ibi bihe abana bari mu kiruhuko, ntabwo navuga ngo ntitwari dushonje cyane kuko Covid yatumye tumenya kuzigama umuntu arya bike ibindi akabibika n’iyo ari amafaranga niko umuntu asigaye abigenza kugira ngo za guma mu rugo nizigaruka hazabe hari icyo umuntu yibikiye.”

Byukusenge Anitha wo mu Murenge wa Ngeruka, yagize ati “ Turashima abagiraneza badufashije kuko iki gikorwa gituma tuzirikana ko hari n’abadutekereza muri ibi bihe bya Covid. Twese twamenye kuzigama, iyo abantu baguhaye ibintu nk’ibi biragufasha kuko amafaranga wari kubiguramo uyakoresha ibindi bintu.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ngeruka, Rwasa Patrick, yashimiye abafatanyabikorwa bafashije imiryango 150 yo mu murenge ayobora, avuga ko Covid yabasigiye umukoro wo gukora cyane.

Ati “ Ndashimira abafatanyabikorwa ko batekereza ko hari abatishoboye muri sosiyete baba bakeneye kwitabwaho kuko bibabigaragaza ko hari imikoranire myiza n’abafatanyabikorwa. Nubwo habaye ikibazo nk’iki cy’icyorezo kidasanzwe ubundi ni abaturage basanzwe bifasha ku buryo inkunga nk’iyi ari ibafasha ariko itababuza gukomeza gukora kuko twanagize ibihe byiza by’imvura.”

Yongeyeho ko ibihe nk’ibi bya Covid byasigiye abaturage amasomo yo kurushaho gukora cyane kugira ngo batazajya bahura n’imbogamizi izo ari zo zose zatuma imibereho yabo imera nabi.

Umuyobozi wa Oxford Africa Trust International Group gifite icyicaro muri Nigeria, cyahaye aba baturage ibi biryo, Delice Umuhoza, yavuze ko bafashishe aba baturage kuko nabyo biri mu nshingano zabo.

Ati “Mu gihe Isi n’u Rwanda by’umwihariko bihanganye n’icyorezo Covid-19, natwe turumva neza ko gufasha buri wese ari inshingano zacu. Uretse iki gikorwa cyo gutanga inkunga y’ibyo kurya, mu gihe tuzaba dutangije ikigo cy’imari giciriritse (Microfinance), tuzanatanga inguzanyo mu rwego rwo gushyigikira ibigo by’ubucuruzi bito n’ibiciriritse.”

Uretse iyi miryango 250 yo mu Karere ka Bugesera ,Oxford Africa Trust International Group, ku wa Gatanu yari yanahaye ibiryo imiryango 50 itishoboye yo mu Kagari ka Rukiri ya I i Remera mu Karere ka Gasabo

Mu byo abaturage bahawe harimo n'amavuta
Abaturage bashishikarijwe kumenya kwizigamira kugira ngo mu bihe by'amage bajye birwanaho
Byari ibyishimo bikomeye ku baturage bo mu Karere ka Bugesera bafashijwe



Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)