Bugesera: Aratabariza uruhinja rw’ukwezi kumwe rwasambanyijwe rugakurizamo ubumuga -

webrwanda
0

Biragatsindwa kubona uwo wibarutse akorerwa ibyamfurambi maze bikamusigira ubumuga. Nta gushidikanya usigarana ishavu n’agahinda.

Iri shavu niryo Mugorewishyaka Maritha wo mu Murenge wa Mayange mu Kagari ka Kagenge mu mudugudu wa Biryogo mu Karere ka Bugesera afite.

Umwana we w’umukobwa ubwo yari afite ukwezi kumwe, yasabanyijwe na Nshimiyimana Samuel w’imyaka 18 amusigira uburwayi bwo kujojoba ndetse n’uburwayi bw’amaguru .

Umwana yasambanyijwe umubyeyi agiye hanze...

Mugorewishyaka yabwiye IGIHE ko ku itariki ya 2 Ugushyingo 2020 ku manywa y’ihangu aribwo uyu mwana wavutse kuwa 20 Nzeri 2020, yasambanyijwe na Nshimiyimana Samuel wo mu Karere a Bugesera mu Murenge wa Ruhuha.

Ubusanzwe uyu musore yabanaga na Mugorewishyaka amurera kuko nyina umubyara yari yaritabye Imana.

Mugorewishyaka yavuze ko yasigiye umwana uyu musore ubwo yari agiye kuri butiki agiye guhaha, avuyeye ahubirana n’uyu musore avuye kumusambanyiriza umwana.

Ati “Ubwo ninjiye mu nzu, nsanga umwana ari kurira cyane, udutako tutagihura ari kuva amaraso ”

Yavuze ko nyuma yayo marorerwa, yahise ashaka uburyo uwo musore yatabwa muri yombi niko kumusaba kujya kumuzanira amazi.

Ati “Naramubwiye ngo agende azane amazi, aragenda nange mpamagaza abaturanyi,ndabibereka, ndangije njya kuri Poste de Sante naho bahita bambwira ngo njye ku kigo nderabuzima , mpageze bahita banjyana ku bitaro bikuru bya Nyamata.”

Tariki 2 Ugushyingo 2020 nibwo yagiye ku bitaro bya Nyamata agaruka kuya 27 Ugushyingo 2020, nyuma y’aho yaje gusubirayo amarayo iminsi itatu ubundi akajya ajyayo mu bihe bitandukanye kugira ngo umwana avurwe.

Mugorewishyaka yavuze ko nyuma y’aho umwana we asambanyijwe,yasigaranye uburwayi bukomeye aho kuri ubu arwaye kuva, ndetse n’amatako ye akaba yarahuye n’ibibazo.

Ati “Ikibazo umwana wange afite aratonyanga amazi, simenya ngo aranyaye ndetse ahora ajojoba. Ubu afite akaguru katabasha guhagarara neza.”

Umwana amaze gusambanywa, Nshimiyimana yatawe muri yombi, afungirwa muri gereza ya Rilima. Mugorewishyaka yavuze ko yamenye amakuru y’uko uwo musore yakatiwe igifungo cya burundu dore ko iburanisha ryagiye riba adahari.

Uyu mubyeyi usanzwe uri mu cyiciro cya kabiri cy’Ubudehe ndetse urya ari uko yabonye uwo ahingira, yavuze ko kubera ubushobozi buke atabasha kugura imiti yandikirwa na Muganga kuko ihenze cyane.

Ati “Iyo ngiye kwa Muganga, bamutera inshinge nkaba namara nk’ibyumweru bitatu ariko nyuma ya bya byumweru n’ubundi bikongera bikagaruka.”

Kugeza ubu uyu mubyeyi w’abana batatu avuga ko akeneye ubufashwa bw’abagiraneza ngo umwana avurwe.

Ushaka kugera kuri uyu mubyeyi yakwifashisha nimero +250 789 229 822

Umwana wasambanyijwe umuryango we utuye mu kagali ka Kagenge, Umurenge wa Mayange



Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)