BPR yamuritse urukuta ruriho amazina y'abari abakozi bayo bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Uru rukuta rwubatse ku cyicaro gikuru cy'iyi banki mu Mujyi wa Kigali. Rwanditseho amazina y'abakozi bayo babashije kumenyekana ko bazize Jenoside yakorewe Abatutsi bakorerega mu gihugu hose.

Umuyobozi ushinzwe ubucuruzi muri iyi banki, Mugisha Shema Xavier, yavuze ko uru rukuta rwashyizweho mu guha agaciro abazize Jenoside yakorewe Abatutsi no mu guharanira ko batazibagirana.

Ati 'Nk'ibindi bigo twabuze abantu benshi, haba abakozi n'imiryango. Buri mwaka dufata umwanya wo kwibuka no guha agaciro abacu bazize jenoside. Uyu munsi hafunguwe ikimenyetso cy'urwibutso kiriho amazina y'abakozi 33 bahoze bakorera BPR Plc, ni ikimenyetso cy'ibyiringiro ku babuze ababo n'Abanyarwanda muri rusange ko abazize Jenoside bazahora bibukwa iteka.'

Bitewe n'icyorezo cya Coronavirus, uyu muhango witabiriwe n'abantu bake bahagarariye abandi.

Umukozi wa BPR, Nyirinkindi Donat, yatanze ubuhamya bw'inzira ikomeye yahuye nayo kuva mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi azira uko Imana yamuremye.

Yagize ati 'Ndibuka ko kuva mu 1973 twahuye n'ibibazo bikomeye kuko icyo gihe baradutwikiye, baranaduhungabanya cyane. No kuva mu 1990 kugeza mu 1994 ntabwo twigeze tubona amahoro.'

Yakomeje avuga uko muri Jenoside yari agiye kwicwa we n'umuryango we Imana igakinga akaboko ariko umwana w'uruhinja yari afite agakubitwa bikabije bikaza kumuviramo ubumuga.

Ati 'Ubwo muri Jenoside twagiye duhungira ahantu hatandukanye, tuza kugera ahantu bagiye kutwica ariko ntibyaba gusa bafata umwana w'uruhinja twari dufite bamukubita hasi. Ntitwahise tumenya ko yangiritse ariko amaze gukura yaje kurwara baza gusanga yaragize ikibazo cy'umugongo n'ibindi bibazo biturutse kuri uko gukubitwa hasi.'

Uhagararariye imiryango y'abari abakozi b'iyi banki bazize Jenoside, Ntabana Gaston, wari ufite mushiki we wayikoragamo, yavuze ko kubonaho izina rye byatumye yumva hari agaciro ahawe.

Ati 'Ndashimira cyane BPR Plc kuba yaratekereje gushyiraho uru rukuta, nageze hariya mbonye izina rya mushiki wanjye na muramu wanjye n'izindi nshuti nari nzi numva ndishimye cyane. Ni igikorwa cyiza cyo gusubiza agaciro abazize jenoside.'

Uwari uhagarariye Ibuka muri uyu muhango, Ngabo Brave Olivier, yashimiye BPR uburyo idahwema gukora ibikorwa bishyigikira binakomeza abacitse ku icumu.

Ati 'Ibuka yantumye ngo mbashimire cyane kuko iyi ni inyikirizo ku ntero ivuga ngo ntukazime nararokotse. Nk'uko bigaragara ku nzibutso uwarokotse iyo abonye aho uwe yanditse bimwongerera imbaraga zo kubaho.'

Yakomeje ashimira iyi banki uburyo idahwema gutanga umusanzu mu bikorwa bishyigikira abacitse ku icumu.

Ati 'Mwakoze ibikorwa byinshi tutareka kubashimira birimo nko gufasha abacitse ku icumu no kubagabira, gusigasira amateka birimo gusana inzibutso no kwiga amateka ku bakozi banyu, turabashimira cyane.'

Ngabo yaboneyeho umwanya wo kwibutsa abitabiriye uyu muhango ko bagomba gufata iya mbere mu kurwanya abapfobya bakanahakana Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ati 'Muri iyi minsi duhanganye n'abapfobya Jenoside cyane baciye ku mbuga nkoranyambaga kandi natwe turazikoresha. Ntidukwiriye kwicara ngo tubarebere tuzi ukuri, dukwiye gukora ibishoboka byose ngo duhangane nabo.'

Banki y'Abaturage yatangiye mu 1975. Ubu ifite amashami agera ku 137 n'aba-agent ba BPR Hafi barenga 330 mu gihugu hose.

Ubwo urukuta ruriho amazina 33 y'abari abakozi ba BPR rwamurikirwaga
Uru rukuta ruriho amazina 33 y'abahoze bakorera BPR Plc bazize Jenoside yakorewe Abatutsi
Abakozi ba BPR bunamira bagenzi babo bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi
BPR yibutse abari abakozi bayo bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi bazizwa uko bavutse
Uyu muhango witabiriwe n'abakozi bake mu kwirinda icyorezo cya Coronavirus
Uhagarariye imiryango y'abakozi ba BPR Plc bazize Jenoside yakorewe Abatutsi, Ntabana Gaston, yashimiye iyi banki kuba yarahaye agaciro abarimo abo mu muryango we
Umukozi wa BPR Plc, Nyirinkindi Donat, yatanze ubuhamya bw'inzira ikomeye yanyuzemo mbere ya Jenoside no mu gihe yabaga
Umuyobozi w'Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, Gatera Honoré, yari yitabiriye uyu muhango
Uwari uhagarariye Ibuka, Ngabo Brave Olivier, yibukije ko buri wese agomba guhangana n'abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi
Uwari ahagarariye ubuyobozi bwa BPR Plc, Mugisha Shema Xvier, yavuze ko uru rukuta rwashyizweho mu gukomeza guha agaciro abazize Jenoside

Amafoto: Igirubuntu Darcy




Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/bpr-yamuritse-urukuta-ruriho-amazina-y-abari-abakozi-bayo-bishwe-muri-jenoside

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)