Bifashishije indirimbo, Eric Senderi afatanyije n'urubyiruko rwa 'Kwacu Family' bashimiye ingabo z'Inkotanyi kubwo kurokora abatutsi bakorewe Jenoside muri Mata 1994. #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umuhanzi nyarwanda mu njyana ya Afrobeat Nzaramba Eric uzwi nka Eric Senderi yashyize hanze indirimbo ikubiyemo ubutumwa bushimira ingabo z'Inkotanyi zarokoye Abatutsi bicwaga muri Jenoside yabaye mu Rwanda muri Mata 1994, ni indirimbo yafatanyije n'uribyiruko rwa 'Kwacu Family ' bise 'Mwaritanze'.

Mu kiganiro Senderi yagiranye na RUSHYASHYA NEWS yatangiye atubwira aho igitekerezo cyo gukora iyi ndirimbo cyaturutse, ati 'mfatanyije n'urubyiruko Kwacu Family twakoze indirimbo yo kwibuka no gushima ingabo z'Inkotanyi zarokoye abicwaga muri Jenoside yakorerwaga abatutsi 1994, tuzirikana kandi ko Inkotanyi zaguye ku rugamba rwo kubohora u Rwanda ntituzatatira igihango dufitanye n'Inkotanyi zaturokoye'.

Senderi kandi yakomeje avuga ko urubyiruko ruri muri yindirimbo, ubwo hari muri 1994 bari bakiribato nyuma Inkotanyi zirabarokora zibaha ubuzima, akomeza avuga ko uru rubyiruko rwakuriye nu biganza byazo ubu barangije za kaminuza abandi barikorera ati ubu bose ni imbaraga z'igihugu zishishikajwe no kurinda ibyagezweho no kubisigasira.

Iyi ndirimbo kandi baririmbye yumvikanamo amagambo Inkotanyi zakoreshaga zirokora abatutsi bicwaga muri Jenocide yakozwe muri Mata 1994, muri ayo magambo harimo: Humura ntacyo mukibaye, Ntimugipfuye, Tuje kubatabara, abandi barihe, Ni muhumure turi Inkotanyi,Tuje kubarokora, Abafite ibikomere muhumure turabavura ndetse na Tuje kubabohora.

Mu gusoza ikiganiro twagiranye na Eric Senderi yashishikarije urubyiruko kwirinda ingengabitekerezo ya Jenoside, ati 'Ubutumwa natanga muriyiminsi yo kwibuka kunshuro ya 27 urubyiruko ndarusaba kwirinda ingengabitekerezo ya Jenoside aho yava hose bakayirwanya byimazeyo, Igihugu kirabakunda namwe rubyiruko mubigire ihame mugikunde mugikorere kuko ntikirobanura giha amahirwe uwariwe wese.'

Uyu muhanzi kandi aheruka gushyira hanze izindi ndirimbo zirimo nka Muri hehe, Corona Geza Aho, Tuzabyina neza birenze, Convention, Tekana ndetse n'izindi wasanga ku rubuga rwe rwa Youtube.

Reba hano indirimbo ' Mwaritanze ya Eric Senderi afatanyije na Kwacu Family:

The post Bifashishije indirimbo, Eric Senderi afatanyije n'urubyiruko rwa 'Kwacu Family' bashimiye ingabo z'Inkotanyi kubwo kurokora abatutsi bakorewe Jenoside muri Mata 1994. appeared first on RUSHYASHYA.



Source : https://rushyashya.net/bifashishije-indirimbo-eric-senderi-afatanyije-nurubyiruko-rwa-kwacu-family-bashimiye-ingabo-zinkotanyi-kubwo-kurokora-abatutsi-bakorewe-jenoside-muri-mata-1994/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)