Nyuma yuko amakipe 12 akomeye ku mugabane w'i burayi agiye gutangiza irushanwa rya European super league, bivuze ko yigumuye kuri UEFA. Ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru ku mugabane w' i iburayi (UEFA) naryo rigiye gufatira ayo makipe ibihano bikomeye.
Nkuko byatangajwe na perezida wa UEFA, Aleksander Ceferin, yavuze ko abakinnyi bazitabira iri rushanwa (European super league) batazemererwa kwitabira igikombe cy'isi ndetse n'ibindi bikombe byose bitegurwa na FIFA ndetse na UEFA, bivuze ko batazemererwa gukinira ibihugu byabo.
Aleksander Ceferin yagize ati 'tugiye kugerageza gushyiraho ibihano bikomeye kuri aya makipe (European super league) vuba byihuse, agomba gukumirwa mu marushanwa yose, n'abakinnyi bazabyitabira bazahanwa'.
Yakomeje agira ati 'zitwa amakipe akomeye, gusa amakipe akomeye y'uyu munsi ntago yahoze akomeye. juventus yahoze muri Serie B, Manchester united nayo mbere ya Sir Alex Ferguson ntago yari izwi'
'tugiye gushyiraho ibihano, birumvikana bizajyana n'amategeko'
Perezida wa UEFA kandi yanenze Andrea Agneli weguye ku mirimo ye muri UEFA avuga ko atarabona umuntu ubeshya cyane nkawe.

Ni mu gihe kandi amakipe atandukanye akomeje kubyibazaho, dore ko nk'amakipe yo mu butaliyani, uyu munsi yagombaga gukora inama ivuga kuri European super league, gusa n'inama itari bwitabirwe na JUVENTUS, AC MILAN na INTER MILAN z'iri muri makipe agize European super league.
Amakipe yo muri Esipanye nayo akaba ari gutegura inama izaba yiga kuri Real madrid, Barcelona na Athletico Madrid ziri mu zashinze ri iri rushanwa rishya(EUROPEAN SUPER LEAGUE).
Aba sportif batandukanye kandi (abakinnyi, abatoza, abafana ndetse n'abaperezida b'amakipe) bagaragaje ko badashyigikiye EUROPEAN SUPER LEAGUE, barimo Jorge Nuno Pinto da Costa( perezida wa FC PORTO ), Mesut Ozil (umukinnyi wa Fenerbahce), Andre Herrera (ukinira PSG), Sir Alex Ferguson (wahoze ari umutoza wa Man united).
Kugeza kuri ubu amakipe yavuze ko azitabira Eupean super league harimo: Manchester United, Manchester City, Liverpool, Chelsea, Real Madrid, Juventus, Tottenham Hospur, Arsenal, AC Milan, Barcelona, Atletico Madrid, ndetse na Inter Milan.
Abayobozi ba Eupean super league : FLORENTINO PEREZ (Chairman), Andrea Agneli (vice chairman), Joel Glazer (vice chairman), buri kipe izitabira iri rushanwa izahabwa miliyari 3 n'igice z'ama Euro.

The post Amakipe ari muri European super league agiye gufatirwa ibihano bikomeye na UEFA,intambara y'amagambo nayo irakomeje appeared first on .