Abaturage bahiye ubwoba nyuma yuko Imva zo mu irimbi rya Busanza zirangaye #rwanda #RwOT

webrwanda
0
    Amasanduku menshi yo mu irimbi rya Busanza mu Murenge wa Kanombe, ari kugaragara hanze nyuma y'uko imva nyinshi zisenyutse. Ni ibintu abaturage bagaragaza nko gushinyagurira abariruhukiyemo.

Umwe mu baturage batanze amakuru, yavuze ko bibangamye kuko usanga ahashyinguwe abantu babo amasanduku ari hanze.

Aganira na IGIHE ducyesha iyi nkuru, uyu muturageyagize ati: 'Iyo urebye ukuntu imva zirangaye ntibyabura kugutera impungenge, biteje ikibazo gikomeye cyane kuba isanduku ziri hanze'.

Yavuze ko uretse no guteza ikibazo abaturage, atari n'ishema kubona aharuhukiye abantu harangaye ibintu, bishobora no guteza intugunda mu miryango yahashyinguye abayo.

Ati: 'Nkibaza nti ko abantu bacu iyo tubajyanye hariya tuba dushaka ko baruhukira mu mahoro biriya ni ibiki? Mbese ubuyobozi burebera aha hantu ntabwo bubizi?'

Uyu mugabo wavuganaga agahinda, yavuze ko ubuyobozi bukwiye kugira icyo bukora mu maguru mashya.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Akagari ka Busanza, Habimana Bosco, yavuze ko byaba bibabaje kubona irimbi rishanguka bene ako kageni kandi rifite rwiyemezamirimo uricunga wahawe n'amasezerano y'akazi.

Ati: 'Ubwo duheruka kurisura rwiyemezamirimo yari yatweretse gahunda ihamye yo gusana ahangiritse kandi twabonaga n'imirimo yo kuhavugurura iri gukorwa. Bashobora kuba babona nta muyobozi uherutse kuhagera bagaterera agati mu ryinyo ariko tugiye kubikurikirana'.

Rwiyemezamirimo ushinzwe ibikorwa byo kubaka imva muri iri rimbi avuga ko icyo kibazo batari bakizi ariko ko bagiye kubikurikirana.

Ati: 'Ubundi bijya bikunda kubaho nk'iyo imvura yaguye ari nyinshi ugasanga ziguyemo imbere, ariko tujya duhita tuzisana, icyo kibazo cyo ntabwo twari tukizi ariko ngiye kujyayo ndebe kandi niba zarangiritse turahita tuzisana'.

Umuyobozi ushinzwe imiyoborere myiza mu Karere ka Kicukiro, Muhikirwa Aaron, yabwiye IGIHE ko nk'Akarere batarabona raporo igaragaza ko iryo rimbi ryangiritse kugira ngo bishyirwe mu bigomba kwitabwaho mu maguru mashya.

Ati: 'Navuganye n'umuyobozi w'umurenge ngo niba hari imva zangiritse bijye bikorerwa raporo bigezwe ku karere, hanyuma turebe niba bishobora gukorwa na rwiyemezamirimo bitewe n'amasezerano yagiranye n'ubuyobozi cyangwa se niba ari akarere kagomba gutanga amafaranga yo kuhasana natwe tugahita tubimenyesha Umujyi wa Kigali. Kugeza ubu nta raporo yabyo ndabona kandi yaraje naba narayibonye'.

Muhikirwa yavuze ko nk'Akarere bagiye kuvugana n'ubuyobozi bw'umurenge kugira ngo bamenye neza uko ikibazo giteye hanyuma kivugutirwe umuti mu maguru mashya.

Iyi foto twakoresheje yakuwe kuri Igihe.com



Source : https://impanuro.rw/2021/04/20/abaturage-bahiye-ubwoba-nyuma-yuko-imva-zo-mu-irimbi-rya-busanza-zirangaye/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)