Musanze: Umusore w'imyaka 18 yatemye mugenzi we bapfa amafaranga 50 - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Iri sanganya ryabereye mu Mudugudu Nyundo mu Kagari ka Murandi Umurenge wa Remera mu Karere ka Musanze. Uwatemwe akaguru yakomeretse bikomeye akaba yajyanwe mu Bitaro Bikuru bya Ruhengeri.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Remera Twagirimana Edouard yemeje aya makuru, asaba abaturage kujya bakemura ibibazo bafitanye birinda uburakari ibibananiye bakiyambaza inzego zizwi zabafasha aho kubyikemurira ku ngufu.

Yagize ati "Nibyo uyu musore twahise tumufata tumushyikiriza Polisi, uwatemwe we yahise ajyanwa mu Bitaro bya Ruhengeri kuko yari yababaye cyane. Icyo dusaba abaturage ni ukujya bakemura ibibazo bafitanye mu mahoro aho gukoresha imbaraga n'umujinya w'umurengera gutya. Uyu yishyuzaga amafaranga 50 mugenzi we amubwira ko ntayo afite ariko ntibyari bikwiye kugera kuri ruriya rwego".

Ukekwaho gutema mugenzi we yashyikirijwe Polisi Ishami rya Remera ngo ashyikirizwe ubugenzacyaha nabwo bumukorere dosiye.

Mu gitabo cy'amategeko agena ibyaha n'ibihano mu Rwanda mu ngingo ya ya 121 ivuga ko umuntu wese, abishaka, ukomeretsa undi, umukubita cyangwa umusagarira ku buryo bwa kiboko bubabaje aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n'urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y'imyaka itatu ariko kitarenze imyaka itanu n'ihazabu y'amafaranga y'u Rwanda atari munsi y'ibihumbi magana atanu (500.000 FRW) ariko atarenze miliyoni imwe (1.000.000 FRW). Iyo icyaha cyakorewe umwana,

Iyo gukubita cyangwa gukomeretsa byagambiriwe, byategewe igico, uwakoze icyaha ahanishwa igifungo kitari munsi y'imyaka icumi ariko kitarenze imyaka cumi n'itanu n'ihazabu y'amafaranga y'u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu (3.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni eshanu (5.000.000 FRW). Iyo gukubita cyangwa gukomeretsa byateye urupfu, igihano kiba igifungo kitari munsi y'imyaka cumi n'itanu ariko kitarenze imyaka makumyabiri n'ihazabu y'amafaranga y'u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshanu (5.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni zirindwi (7.000.000




Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/musanze-umusore-w-imyaka-18-yatemye-mugenzi-we-bapfa-amafaranga-50

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)