Abanyeshuri bazatangira gusubira ku mashuri ejo…Dore uko gahunda yabyo iteye #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Iyi gahunda yatangajwe kuri uyu wa Gatatu tariki 14 Mata 2021, ingendo z'abanyeshuri basubira ku bigo by'amashuri zizatangira ejo ku wa Kane tariki 15 Mata 2021.

Abazagenda kuri iyi tariki 15 Mata 2021 ; ni abiga mu Turere dutatu two mu Mujyi wa Kigali, abiga mu Karere ka Nyanza mu Ntara y'Amajyepfo, abiga i Musanze mu Ntara y'Amajyaruguru, abiga mu Turere twa Nyamasheke na Rusizi mu Ntara y'Iburengerazuba ndetse n'abiga mu Turere twa Rwamagana na Kayonza mu Ntara y'Iburasirazuba.

Iri tangazo rigaragaza amatariki abanyeshuri biga mu bigo byo mu Turere twose bazasubira ku mashuri yabo, ryibutsa ababyeyi inshingao zabo by'umwihariko kubahiriza iyi ngengabihe.

Iri tangazo rigira riti 'Ababyeyi barasabwa guha abana babo amafaranga y'urugendo azabageza ku ishuri ndetse n'amafaranga azabagarura mu biruhuko bisoza umwaka.'

UKWEZI.RW



Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Abanyeshuri-bazatangira-gusubira-ku-mashuri-ejo-Dore-uko-gahunda-yabyo-iteye

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)